Ubumenyi buke bw’abanyamakuru ku bukungu bufatwa nk’icyuho
Banki y’Igihugu itangaza ko abanyamakuru bafite ubumenyi buke ku bukungu, bagabanyiriza ikizere no gutera urujijo abashoramari kubera amakuru batangaza atuzuye.
Ibyo biterwa n’icyuho kiba cyagaragaye mu gutangaza amakuru baba badasobanukiwe nabyo bikagira ingaruka ku gihugu, nk’uko Guverineri wa Banki y’Igihugu (BR) John Rwangombwa yabitangarije mu mahugurwa y’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 25 Kanama 2015.

Yagize ati “Nk’abashoramari bakora ibikorwa bitandukanye mu gihugu kubera icyizere bafitiye inzego zishinzwe gucunga ubukungu. Iyo uyatangaje nabi rero, uba ubateyemo urujijo.”
Banki y’Igihugu yateguye aya mahugurwa mu rwego rwo kongerera abanyamakuru ubumenyi ku nkuru z’ubukungu batara cyangwa batangaza, nyuma yo gusanga hari ikibazo cyagiye kigaragara mu bitangazamakuru cyo kudahuza n’ukuri kw’imibare.
Abanyamakuru basanga aya mahugurwa akenewe kuko hari amakuru menshi y’ubukungu atavugwaho kubera nta bumenyi abayatanga baba bafite. Ariko bagaruka no ku bakora mu nzego z’ubukungu abafata amakuru y’uru rwego nk’amabanga atagomba gutangazwa.

Ntaganira Jean Marie Vianney, Umwe mu bari guhugurwa, ati “aya mahugurwa narangira, byibuze abayakurikiye bazaba bafite ubumenyi bwo gukora inkuru ku mari n’ubukungu.”
Akomeza asaba ko abakora mu rwego rw’ubukungu nabo batozwa kujya batanga amakuru kugira ngo babone ibyo batangaza.
Guverneri Rwangombwa avuga ko amwe mu makuru yari anyuranyije n’ukuri, atanga urugero rw’aherukagutambuka yavugaga ku ibura ry’amadolari y’amerika ku isoko ry’ivunjisha. Avuga ko byari byaturutse ku bantu bari babikwirakwije nk’ibihuha bagamije inyungu za bo.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Pas possible!!!abanyamakuru se burya hari ikintu batazi?narinziko byose babizi muri domaine zose bajyerayo wagera mu bukungu n’icungamali ho barebaho, ubwo hari indi mpamvu itera gutangazwa nabi kw’amakuru naho ubumenyi bwose bwo bari nabwo.
Bari baratinze n’ubundi aya mahugurwa yari akenewe ese ubundi kuki BNR itari yarabitekereje kare ko ibyo ikora abanyamakuru bakeneye kubisobanukirwa
Bavuze ko abanyamakuru badafite ubumenyi mu bireba ubukungu naho ubwo mufite nabwo burahari. Gusa nanone uvuze nyir’urugo yapfuye siwe uba amwishe
abanyamakuru neza neza baraturangije ngo ntabumenyi dufite!!!yayayay