Amafaranga ava mu misoro n’amahoro yiyongereyeho 12%

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro kiratangaza ko amafaranga y’imisoro n’amahoro umwaka ushize, yiyongereyeho 12% kubera ingamba cyashyizeho zo guhumira abayinyereza.

Iki kigo cyakusanyije miliyari 871.4 z’amafaranga y’u Rwanda kuri miliyari 888.2 zari ziteganyijwe. Bihwanye 98.1% by’amafaranga yakusanyije, nk’uko Komiseri mukuru wa RRA Rchard, Tusabe yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 3 Nzeli 2015.

Richard Tusabe, Komiseri mukuru wa RRA (Foto internet)
Richard Tusabe, Komiseri mukuru wa RRA (Foto internet)

Yagize ati “Inyongera ya 12% ni yo twagezeho ugereranyije amafaranga yakusanyijwe mu mwaka wa 2014-2015 n’ayinjiye mu mwaka wa 2013-2014.”

Yavuze ko ingamba zafashwe kugira ngo gukusanya imisoro byiyongere muri uyu mwaka w’imisoro, harimo kongera imbaraga gukangurira abasora gukoresha akamashini k’ikoranabuhanga k’inyemezabuguzi kazwi nka EBM.

Ubwo bukangurambaga bakabukora bahura n’abacuruzi batandukanye mu gihugu hose babasobanurira ku bijyanye n’imisoro. Hakiyongeraho no gushyira imbaraga mu kwishyuza ibirarane by’imisoro ingana na miliyari 62.

Mu mbogamizi zatumye RRA itagera ku ntego 100% yari yihaye, harimo ko igipimo cy’agaciro k’ifaranga kitazamutse nk’uko byari biteganyijwe.

Ikindi ni agaciro k’ibyinjira mu gihugu kazamutse ku gipimo cya 2.9% gusa, mu gihe muri 2013-14 kanganaga na 16.3%.

Umusoro ku byacurujwe na wo ngo ntiwazamutse nk’uko byari byitezwe n’abasoreshwa batamenyekanisha ntibanishyure imisoro, nk’uko Tusabe yakomeje abitangaza.

Yakomeje atangaza ko bahize ko muri 2015-2016, RRA iteganya kwinjiza miliyari 972.27. Akazaturuka ahanini mu misoro iki kigo kizakusanya ingana na miliyari 949.19, andi akazava mu yindi misoro itandukanye.

Ku mpamvu ituma abasoreshwa barinda bagera mu birarane by’imisoro byinshi ku buryo bafungirwa ibikorwa, abandi bagahunga igihugu, Tusabe yasobanuye akenshi biterwa nk’abatumiza ibicuruzwa hanze bagaragaza ibiciro bitari byo abandi ntibakoreshe EBM.

Ati “Aba bose iyo bafashwe nibo usanga bishyuzwa amafaranga menshi cyane, kuko hajyaho n’amande ateganywa n’amategeko agenga imisoro n’amahoro.”

RRA yiyemeje kuzajya ikomeza kwandika abasora, gukangurira abasora gukoresha neza EBM, gukomeza kwishuza ibirarane no kongerera abasora amahugurwa bakurikije ibyo bakora, kugira ngo biyifashe kwesa imihigo.

Munyantore Jean Claude

Ibitekerezo   ( 2 )

Wow!!!!!! RRA mwakoze gushyikira imihigo yanyu, ibi biratanga ikizere kwiterambere ry’ igihugu, iterambere nk’imihanda, amavuriro, amashuri n’ibindi.

Mahoro Peace yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

Bravo RRA, 98.1% bya mafaranga yakusanyijwe na mafaranga menshi kuva mumisoro na mahoro, ibibigaragaza ko abatuye igihugu bamaze kumenye akamaro ki misoro na mahoro. bityo iterambere ry’igihugu cyacu twiyubaka.

Jenny Abera yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka