Muri 2015 ibikorwa by’umuganda birabarirwa muri miliyari 19

Umuganda uhuza abaturage n’abayobozi buri kwezi ugira uruhare mu kunganira igihugu kwihutisha ibikorwa by’iterambere bibarirwa mu mamiliyari buri mwaka.

KT press yanditse ko ubusanzwe umunsi wo kuwa gatandatu ufatwa nk’umunsi wo kuruhuka ku bantu benshi, ariko Abanyarwanda bamaze kumenyera ko uwa gatandatu wa nyuma w’ukwezi wahariwe gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu bakora umuganda rusange ngarukakwezi.

Bamwe mu baturage bitabiriye umuganda bari kubaka umuyoboro w'amazi.
Bamwe mu baturage bitabiriye umuganda bari kubaka umuyoboro w’amazi.

Abaturage bafata ibikoresho birimo amasuka, imihoro bagatunganya aho batuye, babukira abadafite aho bakinga umusaya ndetse n’ibikorwaremezo rusange nk’imihanda, amateme, amashuri n’ibindi.

Perezida Kagame n’abandi bayobozi ntibasigara inyuma na bo bifatanya n’abaturage mu kwiyubakira igihugu. Perezida wa Repubulika akunja ishati agafata isuka maze agacukura umusingi cyangwa agatema ibigunda mu rwego rwo gukora isuku.

Nyuma y’umuganda ahagana saa sita, abaturage n’abayobozi bagirana inama bakaganira ibibazo bafite n’uburyo babikemura.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ushinzwe Iterambere n’Imibereho myiza Francine Tumushime, yabwiye KT Press ko ibikorwa by’umuganda byinjije miliyari 19 z’amafaranga y’u Rwanda muri uyu mwaka.

Ayo mafaranga yabazwe mu bikorwa by’iterambere byakozwe n’abaturage nko kubakira abatishoboye, gusana imihanda y’imigenderano ndetse no kubaka ibyumba by’amashuri.

Hagati ya Nyakanga 2014 na Kamena 2015, Intara y’Iburengezabuza iza ku isonga mu kwinjiza amafaranga menshi mu bikorwa by’umuganda aho yinjije miliyari enye na miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda, Intara y’Amajyepfo ukirikiraho na miliyari enye na milyoni 600.

Ku mwanya wa gatatu haza iy’Iburasizuba na miliyari enye na ho Amajyaruguru ni yo ifata umwanya wa kane na miliyari eshatu na miliyoni 400, Umujyi wa Kigali ukaza ku mwanya wa nyuma na miliyari ebyiri na miliyoni 200.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imibereho myiza Hope Tumukunde yatangaje ko atarabona iyo raporo igaragaza uko intara n’Umujyi wa Kigali bikurikirana. Agira ati “Sindabona iyo raporo, nzayirebamo kugira ngo menye impamvu twaje ku mwanya wa nyuma.”

Igishushanyombonera kigaragaza uko intara zarushanyije kwitabira ibikorwa by'umuganda.
Igishushanyombonera kigaragaza uko intara zarushanyije kwitabira ibikorwa by’umuganda.

Agaciro k’umuganda kagenwa gute?

MINALOC ifatanyije n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bashyizeho itsinda ry’inzobere n’abagena agaciro ku muganda kugira ngo bafatanye kugena neza agaciro k’umuganda n’ubwitabire bwawo.

Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC, Vincent Munyeshyaka aganira na KT Press yagize ati “Itsinda rikorera ku rwego rw’igihugu rigakorana n’abashinzwe umuganda mu nzego z’ibanze mu kugena agaciro bw’igikorwa cyose cy’umuganda.”

Nyuma yo kugena agaciro no kumenya umubare w’abaturage bitabiriye umuganda, hakorwa raporo ishyikizwa Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Ubwo Perezida Kagame yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Kigali mu gikorwa cy’umuganda cyo gutunganya umuhanda uzafasha abaturage bihumbi 20 tariki 29 Kanama yagarutse ku kamaro agira ati “Iyo dushyize hamwe nta kintu cyatunanira kugeraho.”

Ubwitabire bw’abaturage mu bikorwa by’umuganda ukurikije intara nk’uko Tumushime abivuga, Intara y’ Amajyaruguru iza imbere na 93%, Iburasirazuba na 91%, Amajyepfo na 90.5%, Intara y’Iburengazuba na 88.4% mu gihe Umujyi wa Kigali ari 87%.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime avuga icyatumye baza ku isonga abisobanura atya “Umuco w’abaturage bacu urasobanutse baba bashaka kuza ku isonga mu bwitabire kandi tubakangurira kwitabira gahunda za Leta.”

Igishushanyo kigaragaza uko intara zarushanyijwe mu gukora umuganda gize akamaro mu buryo buhwanye n'amafaranga.
Igishushanyo kigaragaza uko intara zarushanyijwe mu gukora umuganda gize akamaro mu buryo buhwanye n’amafaranga.

Abakozi n’abikorera biyemeje gutanga umusanzu wabo

Kuva muri Nyakanga uyu mwaka, abakozi mu nzego zitandukanye n’abikorera biyemeje kugira uruhare rugaragara mu muganda bitandukanye na mbere.

Nk’abaganga bemeye kuzaza bavura abarwayi b’amenyo n’amaso ku buntu mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Munyeshyaka yavuze ko icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo bise “Army week” aho abasirikare bakora ibikorwa by’iterambere bitandukanye nko kubaka amashuri, ibitaro byakanguye abaturage na bo basanga bakwiye kugira uruahre rugarara mu muganda.

Ibikorwa by’umuganda bwari ku gaciro ka miliyari 12 muri 2012 bigera kuri miliyari 17 mu mwaka wa 2014 na ho muri uyu mwaka agaciro kawo kazamukaho miliyari ebyiri none ni miliyari 19.

Inyubako z’imirenge Sacco zigera kuri 400, ibyumba by’amashuri ibihumbi 11 byubatswe binyujijwe mu muganda, bikaba ari bimwe mu bikorwa byo kwishimira byagezwe kubera umuganda.

Uko agaciro k'umuganda kagiye kiyongera mu myaka ine ishize.
Uko agaciro k’umuganda kagiye kiyongera mu myaka ine ishize.

Leonard NSHIMIYIMANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

niba hafite umuobozi akaba ntabushobozi afite bwogukora icyokiraro yasabye ubufasha igitecyerezo cyanjye nicyo murakoze.

hakizimana fils yanditse ku itariki ya: 11-09-2015  →  Musubize

"tuzarwubaka, tuzarwubaka abana b’abanyarwa turugire nka paradizo kw’isi yose weee tuzarwubaka"

Mado yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

Abavuga nibangere bavuge ngo leta ya Kagame ntikora , ibibyabagaho koko?

kibwa yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

dushishikarire gukora umuganda, twiyubakire igihugu kuko ntawundi uzakitwubakira ngo akiduhe twe twiyicariye, uhinga mukwe ntasigana

Gatesi yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka