Ngororero: Abakozi ba Leta bageneye AGDF 1% by’umushahara
Abakozi ba Leta mu karere ka Ngororero, biyemeje gutanga 1% by’umushahara buri kwezi, agenewe gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund.
Iki cyemezo abakozi ba Leta bakimenyesheje abayobozi b’akarere, aho bavuga ko ari ngombwa ko bagira inkunga ihoroho batanga yo gushyigikira icyo kigega.
Habiyakare Etienne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Matyazo muri aka karere, avuga ko icyemezo bagifashe bamaze kubyumvikanaho.
Avuga ko bashaka gushyigikira perezida wa Repubulika watangije iki kigega maze bakakigenera umusanzu buri kwezi. Agira ati « Nubwo hari abakumva ko 1% by’umushahara ari makeya, siko bimeze kuko icyingenzi ari ugutanga bikuvuye ku mutima kandi nawe ntusigare uvunwa n’icyo watanze ».

Habiyakare asanga buri mukozi yigomwe uwo musanzu ntacyo byahungabanya ku mibereho ye isanzwe.
Umuyobozi w ‘ungirije ushinzwe ubukungu muri aka karere Emmanuel Mazimpaka, nawe avuga ko gutanga iyo nkunga ari ubushake, bityo bakaba bishimira iyo ariyo yose yaboneka kandi akaba ashishikariza n’abandi kwigira kuri aba bakozi.
Mazimpaka avuga ko akarere ka Ngororero kari mu twa mbere twashyigikiye iki kigega kandi imisanzu myinshi yatanzwe n’abakozi.
Avuga ko ubukangurambaga mu baturage bukiri bukeya ariko ko bemeranyijwe n’inzego zibanze ko bagiye kubwongeramo imbaraga cyane cyane mu bikorwa bihuza abantu benshi nk’imiganda.
Nta mubare nyawo w’umusanzu mbumbe waturutse mu karere ka Ngororero kugeza ubu watangajwe, kuko ababishinzwe bavuga ko raporo zikegeranywa ngo hamenyekane umubare nyakuri w’umusanzu wamaze gutangwa.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|