Uyu muryango urasaba abahinzi, abanyenganda ndetse n’abakora ibindi bijyanye n’ibinyampeke kongera umusaruro ndetse n’ubwiza bw’ibyo bakora bifashishije ikoranabuhanga.
Ibi byavugiwe mu kiganiro uwu muryango n’abafatanyabikorwa bawo bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 8 Nzeri 2015.

EAGC ihuriweho n’ibihugu 10 byo muri Afurika y’Uburasirazuba. Ukuriye uyu muryango, Gerald Masila, yatangaje ko iki kiganiro yari kigamije gufungura ku mugaragaro imyiteguro y’inama rusange yawo iba buri myaka 2; iy’uyu mwaka ikazabera i Kigali kuva taliki 1 kugeza 3 Ukwakira 2015.
Masila yongeraho ko iyi nama iba igamije kureba ibikibangamiye ubucuruzi bw’ibinyampeke. Agira ati" tugomba gushyiraho uburyo bwo korohereza abakora ibijyanye n’ubucuruzi bw’ibinyampeke muri Afrika".
Akomeza avuga ko ibi bizashoboka hibanzwe ku gukoresha ikoranabuhanga, guhanahana amakuru ndetse no gushyiraho amabwiriza agenga uriya murimo.

Minisitiri w’ubucuruzin’inganda, Kanimba François yavuze ko kwita ku ikoranabuhanga ari ngombwa kuko rituma buri umwe wese akora akazi ke neza kandi umusaruro ukiyongera.
Ku bijyanye n’abahinzi bo mu Rwanda bavuga ko umusaruro w’ibinyampeke ubura isoko, Kanimba yavuze ko atari byo kuko ngo n’ibyera mu gihugu bidahagije ku isoko.
Ikindi ngo abavuga ko hari ibinyampeke byinshi byinjira mu gihugu, ngo nta kibazo kirimo kuko ari uburyo butuma abikorera bakora neza. Minisitiri Kanimba ati"ibi bituma habaho ihiganwa ku isoko ari byo bifasha mu kongera ubwiza bw’ibicuruzwa hifashishijwe rya koranabuhanga twavugaga".
Nsanganira Tony, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi atanga ingamba zatuma ibinyampeke bihingwa byo mu Rwanda bigira agaciro. Agira ati"abahinzi bacu bakagombye gukangukira kwishyira hamwe mu makoperative bityo bakagira ubushobozi bwo guhangana ku isoko n’ibindi bihugu byo mu karere".
Yongeraho ko barimo gukoresha imbara nyinshi ngo haboneke amakusanyirizo y’umusaruro ndetse n’uburyo watunganywamo, bafatanyije na ba rwiyemezamirimo. Ibi ngo bizakemura ikibazo cy’umusaruro ugitakara ubarirwa hagati ya 10 na 15%.
Munyantore Jean Claude
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni Byiza ko mutugezeho amakuru, ariko mujye mubanza mucukumbure byimbitse, aha ndashaka kuvuga nk umunyakuru witiranya umunyamabanga Uhoraho n umunyamabanga wa leta, Toni nsanganira ni umunyamabanga wa leta