Abanyamigabane ba Crystal Telecom bagiye guhabwa inyungu zabo

Crystal Telecom bwatanze inyungu zirenga miliyari imwe ku baguze imigabanye muri iyi sosiyete, nyuma y’ukwezi gusa itangiye kuyishyira ku isoko.

Ubuyobozi bw’iyi sosiyete Nyarwanda butangaza ko inyungu ingana na miliyari imwe na miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda, yavuye mu yo bahawe na MTN imaze kugurisha iminara yayo na sosiyete ya IHS.

Bivuze ko abafite imigabane muri iyi sosiyete bahabwa angana 3.75 y’u Rwanda kuri buri mugane.

Jack Kayonga, umuyobozi wa Crystal Telecom ubwo bashyiraga imigabane yabo ku isoko mu kwezi kwa Gatandatu.
Jack Kayonga, umuyobozi wa Crystal Telecom ubwo bashyiraga imigabane yabo ku isoko mu kwezi kwa Gatandatu.

Jack Kayonga umuyobozi mukuru w’iyi sosiyete, yatangaje ko ari yo gahunda bari bafite yo gutanga inyungu ku baguze imigabane ubwo batangizaga iyi gahunda.

Yagize ati “Amafaranga MTN yakoresheje mu bikorwa by’umwaka, ubuyobozi bwayo bwafashe icyemezo cyo kwishyura inyungu ku banyamigabane bayo. Ni muri urwo rwego Crystal Telecom yahawe ahwanye na 20% y’imigabane ifite muri MTN nayo ikayigabanya abanyamigabane bayo.”

Sosiyeteye ya Crystal Telecom ifite imigabane ingana na 20% muri Sosiyete ya MTN ikaba ari naho ifite ishoramari gusa. MTN nayo yari yagurishije iminara yayo yose yo mu Rwanda uko ari 524 kuri sosiyete ya IHS Towers, Soiyete ya mbere nini muri Afurika mu gukwirakwiza iminara.

Kayonga asanga iyo nyungu MTN yakuye mu kugurisha iminara yayo ari yo mahirwe y’abaguze imigabane muri MTN, kandi bakabasha kubonaho inyungu nabo. Ati “MTN ntigishora imari mu minara, ni umwanya mwiza w’abanyamigabane bacu wo kubona kuri ayo mafaranga IHS yatanze.”

Crystal Telecom yashyize imigabane yayo yose muri MTN ku isoko ry’imari n’imigabane tariki 17 Nyakanga 2015. Imigabane ikigera ku isoko yahise igurishwa amafaranga 105 ku mugabane umwe ariko isoko ryagiye gufungwa tariki 25 Kamena umugabane ugeze ku 125.

Biteganyijwe ko abanyamigabane bazahabwa ayo mafaranga bazaba batangajwe bitarenze tariki Nzeri, naho amafaranga yabo akazaba yabagezeho tariki 2 Ukwakira.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

To invest in crystal telecom iz to look farbeyond ur expectations.that’s great

alias yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

Ndumva byabintu ari sawa da, mukomeze muyishyire ku isoko abantu bikirire.

Kamasa yanditse ku itariki ya: 26-08-2015  →  Musubize

gushora imari muri ibi bigo birerekana ko hari inyungu zifatika

tresor yanditse ku itariki ya: 26-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka