Uturere tugawa kudakurikirana abava Iwawa bagasubira mu biyobyabwenge
Minisiteri y’Urubyiruko itangaza ko urubyiruko ruva kugororerwa Iwawa rugasubira gukoresha ibiyobyabwenge ari ikosa ry’uturere baturukamo tutubahiriza amasezerano twiyemeje yo kubakurikirana.
Minisitiri muri MYICT Jean Philbert Nsengimana avuga ko abana bavanwa ku kirwa cya Iwawa bagasubira mu biyobyabwenge no mu muhanda biterwa no kutitabwaho iyo bageze mu mu turere kandi hari amasezerano twagiranye na Minisiteri yo kubakurikirana.

Agira ati “Ubusanzwe ibikoresho bishyirwa mu ngengo y’Imari y’akarere, abana baza hano tugiranye amasezerano n’akarere ndetse no gutaha tugasinyira abo dutahanye tukemera ko tuzabafasha n’ibikoresho.
Ibyo twumvikanye n’uturere ni ukuborohereza kubona ibikoresho, kubona isoko ry’ibyo bakora no gukorera mu makoperative no kudahutazwa bageze mu miryango.”
Minisitiri Jean Philbert Nsengimana yabitangaje ubwo yasozaga ikiciro cya munani cy’urubyiruko rurangije amasomo ku kirwa cy’Iwawa tariki 21 Kanama 2015.

Abana bamaze guva ku kirwa cya Iwawa bakorera mu gakiriro Mbugangari mu karere ka Rubavu, batangaza ko bafashijwe n’akarere kwishyira hamwe ariko umubare wabitabira imirimo ukaba muke kuko akarere nta mbaraga kabishyiramo.
Muhoza Omar warangije ikiciro cya kabiri Iwawa, avuga ko uturere tubishatse twafasha abana bavuye Iwawa ntibasubire mu biyobyabwenge ariko kubera ubushake bucye bamwe mubana bava Iwawa bakabura ababakira n’ababafasha bagasubira mubyo bahosemo.
Ati “Umwaka wose ugororwa Iwawa, uvayo waribagiwe ikiyobyabwenge, bisaba ko uvuyeyo ahura n’ubuyobozi bumuha amabwiriza akurikiza kugira ngo atabona aho ahurira nabo basangiraga ibiyobyabwenge ndetse n’inzererezi zigahabwa ibyo gukora, ariko uturere tumwe ntitubyitaho bigatuma basubira mu biyobyabwenge.”
Mu byiciro umunani bimaze kurangiza Iwawa, 6.323 nibo barangije mu myuga, naho mu karere ka Rubavu 45 barangije ububaji ariko abari muri Koperative ni 15 abandi basubiye mu biyobyabwenge.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|