Gatsibo: Abanyamakoperative bagaragarijwe uruhare rwabo ku musoro

Abayozozi bazaKoperative n’amashyirahamwe yose akorera mu karere ka Gatsibo, barashishikarizwa kumenya uruhare rwabo ku musoro kugira ngo babashe kuwutanga batagononwa.

Koperative zifatwa nk’imwe mu nkingi zo kuzamura ubukungu bw’Igihugu no kwihutisha iterambere, ni kimwe mu byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Manzi Theogene kuri uyu wa kane tariki 20 Kanama 2015.

Abanyamakoprerative mu biganiro n'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'amahoro ku ruhare rwabo mu gusora.
Abanyamakoprerative mu biganiro n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro ku ruhare rwabo mu gusora.

Yabitangaje ubwo yatangizaga ibiganiro byari bihuje Ubuyobozi bw’akarere, Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro (RRA) n’abafite aho bahurira na za koperative bose bo mu karere ka Gatsibo, hagamijwe kugaragaza uruhare rw’amakoperative ku iterambere ry’Igihugu binyuze mu misoro.

Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’amakoperative Katabarwa Augustin, yagarutse ku mbogamizi amakoperative yakunze guhura nazo hamwe n’ibindi bibazo bikigaragara muri zimwe muri za Koperative zakomeje zititabira gusora uko bikwiye.

Yagize ati “Ikigo cy’Imisoro n’amahoro ntabwo kibereyeho gutuma za Koperative zigwa mu bihombo, ahubwo icyo kigamijwe ni ukugira ngo cyerekane uburyo za koperative zikwiye kwitwara kugira ngo zirinde ingaruka zazahura nazo mu bihe bizaza.”

Ntigamburura Ennoc ushinzwe amakoperative muri aka karere, avuga ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo zituma batitabira gusora uko bikwiye, ari ubumenyi budahagije ku bijyanye n’umusoro no kutamenya amoko y’imisoro.

Mu karere ka Gatsibo habarirwa Koperative 184 zifite ubuzimagatozi. Ibi biganiro bikorwa mu mu turere dutandukanye tw’Igihugu, byarateguwe na RRA ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA).

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka