Nyamagabe: SACCO Gasaka igiye gukurikirana abanga kwishyura inguzanyo

SACCO Ingenzi Gasaka igiye gukurikirana abanga kwishyura inguzanyo bahabwa, kuko biteza igihombo ikigo kandi bikagira ingaruka ku bayigana.

Abenshi mu baturage ntibishyura bitewe n’uko imihindagurikire y’igihe ibangamira umusaruro w’imyaka baba bahinze, nk’uko Christiphe Habimana, umucungamutungo w’iyi SACCO yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki 19 Kanama 2015.

Imishinga y'ubuhinzi niyo iza ku isonga mu bituma abaturage batabasha kwishyura inguzanyo baba basabye.
Imishinga y’ubuhinzi niyo iza ku isonga mu bituma abaturage batabasha kwishyura inguzanyo baba basabye.

Yagize ati “Hari ukuba abanyamuryango baragize ibibazo by’ibiza, guhomba, ugasanga umuntu yafashe amafaranga, ariko umushinga akoze ugahomba, nk’abafata inguzanyo y’ubuhinzi imvura ikabura, bigatuma batatwishyura ariko hakaba n’abatishyura kubera ubushake bucye.”

Bamwe mu baturage basaba inguzanyo mu bigo by’imari biciriritse, usanga batazishyura bitewe n’impamvu y’ubushake buke baba bafite ariko hakaba n’abatishyura kubera imishinga yabo iba yarahombye.

Abatishyura inguzanyo bahabwa n'ibigo by'imari iciriritse SACCO bagiye gutwarwa mu nkiko.
Abatishyura inguzanyo bahabwa n’ibigo by’imari iciriritse SACCO bagiye gutwarwa mu nkiko.

Andre Musonera, umuturage ukoresha SACCO Ingenzi Gasaka, we avuga ko yaka inguzanyo azabasha kwishyura ariko ko abona hari abaturage baguza amafaranga bakayakoresha nabi.

Ati “Ubu ni nk’ubwagatatu naka inguzanyo, naka iyo nzabasha kwishyura nko mu mezi atatu kandi bakampa neza ntakibazo, rero hari abafata inguzanyo ntibayikoreshe icyo bayisabiye, cyangwa se ukaka irenze ubushobozi bwawe, bigatuma utishyura.”

Umucungamutungo w’iyi SACCO asobanura ko nyuma yo kubona bimwe mu bibazo byagiye biba, bafashe ingamba zo guhagurukira abatishyura ku bushake kandi bafite ubushobozi.

Ati “Hari umuntu twishyuza inshuro nyinshi tukamwirukaho ariko ntakwishyure, harimo rwose abinangiye, ubu twabishyikirije inkiko turimo gushaga umwunganizi mu by’amategeko ngo turebe ko bashyikirizwa inkiko amafaranga y’abaturage akagaruka.”

SACCO Ingenzi Gasaka muri rusange ikaba ifitiwe umwenda, na bamwe mu baturage basa nkaho bayambuye n’abafite ubukererwe, ungana hafi na miliyoni 22 z’Amanyarwanda.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka