TransUnion igiye gufasha RRA gukumira ibirarane by’imisoro

Ikigega gishinzwe gukusanya amakuru ku bigo by’imali (TransUnion) kizafasha Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kubona amakuru y’abasora bityo hirindwe ibirarane bitarishyurwa.

Kuri uyu wa gatatu mu muhango wo gusinya amasezerano y’imikoranire hagati y’ibi bigo byombi, Komiseri mukuru wa RRA Tusabe Richard, yavuze ko ubwo bufatanye buzabafasha kunoza akazi.

Umuyobozi wa RRA Tusabe (iburyo) n'uwa TransUnion mu muhango wo gusinya amasezerano.
Umuyobozi wa RRA Tusabe (iburyo) n’uwa TransUnion mu muhango wo gusinya amasezerano.

Yagize ati “TransUnion izaduha ubundi buryo bwo gukusanya imisoro bwiyongera ku bwo dusanganywe bityo umusaruro wiyongere.”

Tusabe avuga ko ayo masezerano azatuma RRA imenya neza abagomba gusora n’imyitwarire yabo, kuko hafi 90% y’abafite ibirarane by’imisoro usanga n’amabanki bakorana nayo batayishyura neza.

Ati “Ibi rero bizatuma tumenya uko dufata abasoreshwa batandukanye.”

RRA itangaza ko ifitiwe ibirarane by’imisoro bibarirwa muri miliyari 100. Muri aya mafaranga, miliyari 75 zifitwe n’abantu barimo bagerageza kwishyura, naho 25 zo ngo ziri mu ngorane ariko RRA ikaba iteganya no kwitabaza ubutabera mu kubyishyuza.

Umuyobozi wa TransUnion mu Rwanda Nkuranga Aimable, avuga ko iki kigo kimaze imyaka itanu gikorana n’ibigo by’imali bitandukanye, cyane cyane amabanki mu gutanga amakuru yose ajyanye n’inguzanyo na ba nyirazo.

Avuga ko amakuru batanga yatumye umubare w’inguzanyo zitishyurwa neza ugabanuka, kuko wavuye kuri 7% ugera kuri 6%, nk’uko Banki Nkuru y’Igihugu ibitangaza.
Nkuranga avuga ko ikigo akuriye gifite amakuru agera kuri miliyoni ajyanye n’inguzanyo, akizera ko nashyirwa hamwe n’aya RRA bizatanga umurongo mwiza wo gusoresha, cyane ko ayo makuru azaba agaragaza uko buri umwe muri bariya bantu yitwara.

Ati "Amakuru yose duhabwa n’ibigo by’imali aba arinzwe bikomeye ku buryo adashobora kujya ku wo atagenewe.”

Ibi kandi ngo bihabwa ingufu n’uko TransUnion igenzurwa na Banki Nkuru y’Igihugu kimwe n’ibindi bigo by’imali bikorera mu Rwanda.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uburyo bwose bwafasha abanyarwanda gusora neza ndetse no kutayikwepa tubuhaye ikaze twiyubakire igihugu

Minani yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

Thanks to Transunion for the good support, i’m happy for RRA, and i have no doubt that this opportunity will contribute much for RRA.

Lillian Mutamba yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

Ndashimira cyane iki kigo cya transunion kubwi nkunga yacyo ikomeye yo gufasha RRA gukumira ibirarane, ibi bizafasha gukurikirana abakwepaga imisoro bose. bityo imisoro itangirwe igihe tugere kwiterambere rirambye nkabanyarwanda.

Agnes yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka