Amazi yo kunywa ni kimwe mu bicuruzwa bigurwa cyane muri gare ya Nyabugogo, bitewe n’urujya n’uruza rw’abahagenda. Ayo mazi amenshi usanga acururizwa mu bikombe cyangwa mu macupa ya plastike yavuyemo andi mazi apfundikiye.

Abakoresha aya mazi nabo usanga batibaza ku isuku iba yakoranywe, bitewe n’uko igiciro cyayo kiba kiri hasi ugereranyije n’andi apfundikiye ukongeraho ko aba anabegereye nta rugendo runini umuntu yakora ayashaka.
Musabyimana Pascal umushoferi wa tagisi ukorera mur iyi gare, avuga ko banywa ariya mazi nta kindi bitayeho kuko ahendutse.
Agira ati "Nk’anjye muganga yantegetse litiro nibura ebyiri ku munsi, hano nishyura amafaranga 200 gusa mu gihe muri butike nari gutanga 1200.”
Undi ukora akazi ko kuzunguza ibintu uzwi nk’”Umuzunguzayi" muri gare ya Nyabugogo witwa Mukazibera Asinati, avuga ko aya mazi ari yo banywa buri gihe kandi ko nta cyo amutwara. Iby’ubuziranenge ngo ntajya abitindaho kuko ari iby’abifite.
Abagurisha aya mazi bavuga ko bayagirira isuku bifashishije ibyuma biyateka bikanayakonjesha ariko na bo bakemera ko kuyacururiza atari heza, nk’uko uwitwa Mukeshimana Pauline abitangaza.
Ati “Iyo akarere kaje mu igenzura, icyo gihe sincuruza kuko nzi ko hari ibyo ntujuje. Hari igihe batugwa gitumo bakadufata bakaduca amande ariko sinabireka kuko bintungiye umuryango.
Hari n’aba ko nta kibazo agirana n’abakiriya be, ahubwo bakavuga ko baba bishashakira amazi ahendutse.
Bavuga icupa rya litiro imwe cyangwa irya litiro n’igice barigurisha amafaranga 100 n’aho iry’igice cya litiro bakaritangira amafaranga 50. Bavuga kandi ko basorera gare ya Nyabugogo amafaranga 500 buri munsi bakanishyura n’aho bakorera.
Rangira Bruno umuvugizi w’umujyi wa Kigali, avuga ko bene ubu bucuruzi butemewe kuko ayo mazi ataba yujuje ibisabwa n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge (RBS).
Rangira akomeza avuga ko iki kibazo batari bakizi. Ati Ubwo tubimenye tugiye kubikurikirana byihuse, dufatanyije n’inzego zishinzwe isuku kuko bishobora kubangamira ubuzima bw’abantu bayanywa.”
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bufatanyije n’abakozi ba RBS basanzwe bakora umukwabu wo kurwanya ubucuruzi butujuje ibisabwa, ariko ngo barabireka igihe gito bakongera bakagaruka.
Munyantore J Claude
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Twasabaga ubuyobozi bubifitiye ububasha nka RBS kubafungira naho ubundi ubuzima bwa bantu burahasigara pe.
Woya rwose ibi nibyo kugawa kabisa, ubuse nkabayagura bo ntibabibona ko aya mazi ntabuziranenge afite koko? ibi sukwihangira imirimo ahubwo nugushyira ubuzima bwa bantu mukaga.