Muhanga: Abagore 64 bafashijwe na BDF kuva mu muhanda

Abagore 64 bo mu karere ka Muhanga bacururizaga mu muhanda bishingiwe n’ikigega cy’iterambere (BDF), bamaze guhabwa inguzanyo yatumye biteza imbere.

Ishami rya BDF mu Karere ka Muhanga rivuga ko ku bagore 300 bacururizaga mu Muhanda ku bimenyeyewe ku izina rya marato, bayigejejeho imishinga ikishingiwe mu bigo by’imari 64 bakaba bamaze kubona inguzanyo.

Abagore bacururizaga mu muhanda bahawe inguzanyo batangira kwikodeshereza aho gucururiza badahanganye n'abashinzwe umutekano.
Abagore bacururizaga mu muhanda bahawe inguzanyo batangira kwikodeshereza aho gucururiza badahanganye n’abashinzwe umutekano.

Ikigega BDF kigaragaza ko kugira ngo abo bagore bahabwe inguzanyo cyatanze amafaranga angana na miliyoni enye n’igice ku ijanisha rya 60% by’inguzanyo bakaga, bo bitangira 25% mu gihe akarere ka Muhanga kabishingiye 15%.

Ubuyobozi bw’iki kigega buvuga ko mu mezi atandatu ashize gitangiye gukorera mu Karere ka Muhanga, imaze gutera inkunga imishinga igera ku 171 ku mafaranga asaga miliyioni 26 y ;amafaranga y’u Rwanda.

Mujawamaliya avuga ko atakirota gusubira mu muhanda nyuma yo guhabwa inguzanyo.
Mujawamaliya avuga ko atakirota gusubira mu muhanda nyuma yo guhabwa inguzanyo.

Nyirandikubwimana Athanasie umwe mu itsinda ry’abagore 18 bahoze bacururiza mu muhanda, avuga ko rimwe na rimwe yamburwaga ibicuruzwa.

Ariko akongeraho ko nyuma yo gukurwa mu muhanda afite icyizere cyo kunguka mu mushinga we wo gucuruza imboga n’imbuto, nyuma yo kugurizwa ibihumbi 100 yishyura ibihumbi umunani buri cyumweru.

Agira ati “Dufite icyizere cy’uko tuzunguka n’ubwo mu ntangiriro twagize ibihombo kuko abakiriya bataramenyera aho dukorera, ariko ntabwo nteganya kongera gusubira mu muhanda.”

Ishami rya BDF i Muhanga rimaze amezi atandatu ritangiye rikaba rihamagarira abagore n'urubyiruko kurigana ngo ribafashe kwihangira imirimo.
Ishami rya BDF i Muhanga rimaze amezi atandatu ritangiye rikaba rihamagarira abagore n’urubyiruko kurigana ngo ribafashe kwihangira imirimo.

Mujawamaliya ucururiza aho bishyize hamwe bagakodesha, avuga ko iyo BDF itaza kubaho ubuzima bwe buba bwarahagaze kuko yabishingiye akabona inguzanyo mu gihe ibyo yacuruzaga yari yarabyambuwe kubera gukorera ahatemewe.

Uhagarariye ibikorwa bya BDF mu Karere ka Muhanga Murigande Felix avuga ko mu imyumvire y’abaturage ku bijyanye n’inkunga zitangwa na BDF yatangiye guhinduka, by’umwihariko ku bagore, akaba asaba n’urubyiruko kwitabira kuko rwo imibare ikiri hasi.

Ati “ Twiteguye kubafasha bose ariko bakamenya kuzibyaza umusaruro no kwishyura kuko n’ubwo BDF yishyura uwagize ibyago agahomba ntibyaba urwitwazo rwo kudakoresha neza inguzanyo bahabwa.”

Abagore bahawe inguzanyo bishingiwe na BDF binjiye mu isoko rya Muhanga abandi bakodesha amazu bakoreramo baca ukubiri no guhangana n’inzego z’umutekano.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

BDF yaziye igihe ikura abantu bashaka gukora mu bwigunge bihangira imirimo kubura ingwata banks bitwaza leta ya president kagame yaragishoboye. Ubukene bye, long live our president, long live Rwanda.BDF mudufasha mwongere ubwishingizi bugere kuri 100% kandi ahandi birakorwa

john kabera yanditse ku itariki ya: 8-09-2015  →  Musubize

Courage bagore beza bamuhanga, ndabisabiye ayo mahirwe muyabyaze umusaruro, BDF merci.....

John Rugema yanditse ku itariki ya: 8-09-2015  →  Musubize

Ndashimira cyane BDF kubw,inkunga yabo ikomeye kandi nkaba nsaba aba bacuriza bahawe iyi nguzanyo ko bayibyaza umusaruro uhagije kandi arinako bacuruza ibintu bifite ubuziranenge.

Amos Mutabazi yanditse ku itariki ya: 8-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka