Ikarita ya Visa izafasha abashoferi kudatakaza igihe kuri station no kutagendana amafaranga menshi mu mufuka, nk’uko Mbabazi Lucy ukuriye ibikorwa bya Visa mu Rwanda yabitangaje mu gikorwa cyo kumenyekanisha ubu buryo kuri uyu wa gatatu tariki 2 Nzeri 2015.

Yagize ati “Ubu buryo bufasha umuguzi kutagendana umurundo w’amafaranga. Ikarita yawe ikorana na konti yawe muri banki bityo ukishyura udatakaje umwanya.”
Mbabazi yakomeje avuga ko ushaka ikarita ya Visa yayakira kuri banki akorana na yo. Izi karita kandi zinakoreshwa mu kwishyura ibindi bicuruzwa cyangwa kubikuza amafaranga ku cyuma cyabugenewe (ATM).
Umwe mu bashoferi bakoresha Visa Card wanyweshaga imodoka ye kuri sitasiyo yo mu Rugunga, aho iyi gahunda y’ubukangurambaga yatangirijwe, yavuze ko yishimira gukoresha ubu buryo kuko butamufatira umwanya.

Ati “Upfa gushyira ikarita yawe mu kamashini kabugenewe, mu kanya nk’ako guhumbya ukaba urangije kwishyura ukigendera ibindi bigakorwa na banki.”
Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, François Kanimba yavuze ko gukoresha iyi karita bizoroshya imikoranire hagati y’inzego zitandukanye. Ati "Aya makarita akoresha ikoranabuhanga yongera ubukungu bw’igihugu kuko yoroshya imikoranire hagati ya banki, abikorera n’inzego za Leta.”
Bamwe mu bakenera serivisi zo kunywesha lisansi bavuze ko ubu buryo ari bwiza ariko bukeneye ubukangurambaga buhagije kuko hari abatarabwumva cyangwa ngo babusobanukirwe.
Nizeyimana Robert ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kigali, yavuze ko yabwumvise ariko atarabusobanukirwa neza, agasaba ababishinzwe gukomeza kubisobanurira abantu bakabumenya kuko bushobora kugoboka umuntu ugize ikibazo nta mafaranga afite mu mufuka.
Izindi mbogamizi zigihari ni abatekereza ko ubu buryo ari ubw’abakire, ariko MINICOM igasobanura ko ubu buryo bugabanya amafaranga umuntu acibwa na banki kuko nta mpapuro ziba zahagendeye. Kugeza ubu abakoresha uburyo bwa Visa Card bagera ku bihumbi 500.
Munyantore Jean Claude
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
umuyobozi mwiza ni utanga urugero agatanga urugero akora ibyo asaba abandi, murabona ko nawe yishyuye akoresheje visa card.