Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutseho amafaranga hafi 15

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iratangaza ko guhera kuri uyu wa kabiri igiciro fatizo cya essence na mazutu muri Kigali ari amafaranga 920.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na MINICOM ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 31 Nzeri 2015, rivuga ko iri manuka ritewe ahanini n’imanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byashyizweho muri Nyakanga uyu mwaka, byari ku mafaranga y’u Rwanda 933 kuri litiro imwe kuri pompe mu Mujyi wa Kigali ni ukuvuga ko litiro igabanutse amafaranga y’u Rwanda 13.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka