Nyabihu: Abo kurya byagoraga babayeho neza kubera VUP
Abagenerwabikorwa ba VUP bo mu mirenge ya Mulinga na Rambura, bavuga ko bikuye mu bukene bitewe n’iyi gahunda yabateje imbere.
Abaturage bagize ingeri zitandukanyeza z’abagenerwabikorwa ba VUP, bavuga ko yagiye ibafasha kwikura mu bukene no kwibeshaho ku buryo imibereho itakibagora.

Nyiramana Dativa utuye mu kagari ka Birembo, mu mudugudu wa Munyangari mu mu murenge wa Rambura.
Agira ati “VUP nabonye ifite akamaro cyane. Umwana wanjye avuye ku ishuri bakimara kuruhuka yagiye gukorayo,abona agasabune,abona agatenge yambara kuko yahoraga yambaye utwenda tw’abanyeshuri,nta kandi kenda yagiraga.
Akomeza avuga ko n’abasaza n’abakecuru nabo bagira icyo binjiza. Ati “Nk’ukennye akajya gukoramo,iyo yagorwaga no kubona icyo ararira arakibona.”

Bamwe mu basaza n’abakecuru bo mu murenge wa Mulinga,bamaze kubona aho VUP yabavanye mu buzima bubi bw’ubukene none bakaba basigaye bakirigita ifaranga byarabarenze bacinya akadiho.
Nizeyimana Jean Marie Vianney wo mu kagari ka Mwiyanike umudugudu wa Nyankukuma,uyobora abagenerwabikorwa bahemberwa muri VUP muri Mulinga yavuze ko nubwo bari mu bukene,ubu basigaye bakeye kandi babayeho mu buzima bwiza bitewe na VUP.
Bitewe n’umunezero w’aho bavuye bakagera,ubwo yari kumwe n’abagenerwabikorwa ba VUP muri Mulinga, bateye indirimbo bacinya akadiho bashimira Perezida Kagame wazanye gahunda ya VUP yabakuye mu bukene bukabije ubu bakaba bibeshejeho.
Herekanwa uko imihigo ya 2014-2015 yagenze, umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif yavuze ko gahunda ya VUP yafashije abakene benshi muri ako karere kwizamura.
Hanakozwe amakoperative umunani y’abari muri VUP azabafasha gukora imirimo ibafasha kwiteza imbere. VUP yafashije kandi abaturage barenga ibihumbi 13 bakennye muri Nyabihu kubona imirimo bagenda bikura mu bukene.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|