Inama y’abafite ubumuga yahagurukiye ubushomeri ku batabona
Inama y’abafite ubumuga (NCPD), yiyemeje gukemura ubushomeri ku batabona, aho yatangiye igenera bamwe mudasobwa 27 zo kubafasha kwiyungura ubumenyi.
Muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki 21 Kanama 2015, NCPD yavuze ko buri mwaka izajya itanga mudasobwa 20 ku bafite ubumuga bwo kutabona barangije kaminuza, ndetse no kujya ihugurira abandi imyuga itandukanye.

Abafite ubumuga bwo kutabona ngo basanzwe bafite ikibazo cyo kubura akazi, abakabonye nabo kakabananira bidatewe n’ubumuga ubwabwo, ahubwo ari uko ngo baba babuze ibikoresho bijyanye n’ubwo bumuga bafite.
Mudasobwa zahawe abatabona zikaba zifite porogaramu bita jaws isoma amajwi y’ibyanditswemo, abazikoresha nabo bakaba bagomba ubuhanga bwo gufata mu mutwe inyuguti zose ziri kuri ‘clavier’ ya mudasobwa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba yagize ati “Gupiganira ibizamini by’akazi byaberaga muri KIST (Kaminuza y’u Rwanda), kuko ari ho mudasobwa nk’izi ziri honyine, bigatuma abakoresha banga kubaha akazi.”

Mu izina ry’abafite ubumuga bwo kutabona, Nshimyumuremyi Mathusalem yagize ati “Ni amahirwe ku bahawe izi mudasobwa, kuko bigabanyije gusabiriza”, aho ngo bazanihangira imirimo.
Izi mudasobwa kandi ngo zizafasha abazihawe kwandika imishinga yaterwa inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi (UNESCO), nk’uko umukozi muri uwo muryango, Bernard Rutazibwa ajya inama.
UNESCO yafatanije na Leta y’u Rwanda kubona za mudasobwa no gutanga amahugurwa ku batabona yo kudoda, gukora imideri y’imisatsi no kogosha; kandi ngo bizajya bikorwa buri mwaka.
Urugendo ariko ruracyari rurerure kuko mu Rwanda habarurwa abafite ubumuga bwo kutabona barenga ibihumbi 57, nk’uko umuryango ubahuza wa RUB ubigaragaza.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
yayayy abafite ubumuga bwo kutabona ahubwo ndabona baraza guhangana ku isoko ry umurimo nababona.courage kabisa