Hashize ukwezi kurenga abacururizaga muri iryo soko bimuriwe ahitwa i Rusera kugira ngo batabangamira imirimo yo kurisana.

Byabaye nyuma y’uko bakunze kugaragaza ko mu gihe cy’imvura rirekamo ibiziba bikabangamira imikorere ya bo cyane cyane ku badandaza mu gice kidatwikiriye.
Ahakundaga kureka ibizima bahasutse itaka rya laterite banahakora inzira z’amazi ava ku mabati, bamwe baricururizamo bakavuga ko ari igisubizo cy’ikibazo bari bafite ritarasanwa, nk’uko Bizimungu Gaspard abivuga.
N’ubwo abo bacuruzi bishimira ibyakozwe mu gusana iryo soko, bavuga ko mu gihe bamaze barimuwe bahuye n’igihombo kuko batakibona abakiriya nk’uko byahoze. Ibyo babisobanura bakora ikigereranyo cy’amafaranga binjiza n’ayo babonaga mbere.

Mukanyirigira agira ati “Ikibazo bateje ni ubukene. Muri iyi santere ya Kabarondo nta muntu ugicuruza. Niba waracuruzaga ibihumbi 200 ubu ubona ibihumbi 50 cyangwa 30 ndetse hakaba n’ubwo wayabura”
Imirimo yo gusana iryo soko isa n’iyarangiye nk’uko bamwe mu baricururizamo babivuga. Abo twavuganye bose icyifuzo cya bo ngo ni uko bahabwa uburenganzira bagasubira gukorera muri iryo soko mu gihe cya vuba.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John avuga ko rwiyemezamirimo uri kurisana atararimurikira akarere kuko acyubaka ubwiherero, mu gihe yarangiza imirimo ye akaba aribwo abacuruzi bazemererwa kurisubiramo.
Nta gihe atangaza abaturage bazaba bemerewe gusubira muri iryo soko kuko ataravugana n’abatekinisiye bakoranye na rwiyemezamirimo warisanaga, ariko avuga ko bishobora kutarenga mu cyumweru gitaha.
Isoko rya Kabarondo ni rimwe mu masoko Manini akarere ka Kayonza gafite, kuko riremwa n’abantu baturutse imihanda yose harimo n’abaturutse mu gihugu cy’u Burundi.
Uretse abacuruzi bataka igihombo batewe no kuryimura, abarihahiramo na bo ngo bifuza ko ryagaruka vuba kuko bitaborohera kujya aho ryimuriwe.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nirigaruke Aho Bubatse Abantu Btange Ibiribwa Bfite Ubuziranenge.