Kirehe: Abakobwa bagannye imyuga basaba bagenzi babo kubigiraho

Abakobwa biga ubusudizi n’imyuga mu karere ka Kirehe, basaba bagenzi babo kutitinya bakiga imyuga yitirirwaga abahungu kuko nabo babishoboye.

Mu bihe bya kera ntibyari bimenyerewe ko abagore cyangwa abakobwa biga cyangwa bakora imirimo ijyanye n’imyuga. Ariko muri iki gihe bavuga ko basigaye babikora kubera kwihesha agaciro, nk’uko umwe muri bo witwa Kana Penine wabashije gutinyuka abivuga.

Abakobwa nabo basanga bashoboye ngo nta mpamvu yo kwitinya.
Abakobwa nabo basanga bashoboye ngo nta mpamvu yo kwitinya.

Agira ati “Bavugaga ko gusudira ari iby’abahungu, nabijemo ngamije kwihesha agaciro nk’umukobwa ubu maze amezi umunani nshigaje ane ngo ndangize, maze kubimenya cyane ndakora urugi nkarushyira hariya, nta mwuga w’abahungu tutashobora,ntinze kurangiza gusa.”

Gasaro Bety nawe avuga ko yaje kwiga ubusudizi kubera ko bacaga abakobwa intege ngo ntacyo bashoboye. Ati “Naje kubera ko benshi bavugaga ngo bifite akamaro ariko bakaduca intege, ubu Portail ndayikora,mbabura z’amashanyarazi inzugi n’amadirishya.”

Aba bakobwa bifuza kuba ikitegererezo kuri bagenzi babo bakitinya.
Aba bakobwa bifuza kuba ikitegererezo kuri bagenzi babo bakitinya.

Gasaro afite inzozi zo kuzashinga ateliye ye maze nawe akajya yigisha abandi.

Twiringiyemungu Syrvani warangije muri iryo shuri avuga ko bimaze kumuteza imbere kandi hari byinshi abana bamwigiraho, agasanga ibyo akora bibona isoko hirya no hino mu gihugu.

Rutimba Fidèle umurezi muri iryo shuri avuga ko bakora ibikoresho byinshi bikenewe mu gihugu aribyo amarembo (portail) agezweho, inzugi n’amadirishya, imbabura zikoranye ubuhanga, imashini zihungura ibigori n’ibindi.

Basanga ubumenyi bakura mu busudizi buzabageza kuri byinshi.
Basanga ubumenyi bakura mu busudizi buzabageza kuri byinshi.

Avuga ko asanga abakobwa biga neza bagafata ndetse ngo hari igihe barusha n’abahungu kugaragaza ubuhanga mubyo bakora.

Aba bakobwa biga mu ishuri rya Kirehe Youth Project ry’itorero ry’abalutheri ry’u Rwanda rigamije gufasha abana kwihangira imirimo bakora umwuga w’ubusudizi. Bakira abana bo mu ngeri zose nta kiguzi batanze bakiga igihe cy’umwaka umwe.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka