Rusizi: Nta koperative n’imwe y’intangarugero iharangwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buratangaza ko nta koperative y’icyitegererezo n’imwe igaragara muri buri murenge, bigatuma urubyiruko rwaho rutaka ubukene.

Kuri uyu wa mbere tariki 9 Ugushyingo 2015, umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harelimana Frederic, yabitangarije abahagarariye urubyiruko abakangurira kwegera urubyiruko muri uku kwezi ku rubyiruko.

Bamwe mu rubyiruko ruhagarariye abandi abavuga ko bagize intege nkeya mu kwegera bagenzi babo.
Bamwe mu rubyiruko ruhagarariye abandi abavuga ko bagize intege nkeya mu kwegera bagenzi babo.

Harelimana yavuze ko anenga imikorere y’abahagarariye urubyiruko ku nzego zose, kuko batubahiriza inshingano zabo zo kwegera abo bashinzwe, aho asobanura ko urubyiruko rwinshi rwibereye mu biyobyabwenge n’ibindi bishuko kubera kutegerwa.

Umuyobozi w’akarere kandi yavuze ko iyo urubyiruko rutegerewe ngo rukangurirwe uko rwakwiteza imbere ariho umwanzi w’igihugu ahera atangira kubashakisha ashaka kubajyana mu bikorwa bibi byo kugambanira igihugu dore ko aka karere gaturaniye n’abanzi bacyo.

Yagize ati “Sinzi icyo tubura kugirango twegere urubyiruko mperuka tubonana tuvuga ko tugiye gushaka nibura koperative imwe muri buri murenge abaterankunga baraza bakabura abo baha inkunga none haduyi namara kugera kuntego yo kubona urubyiruko tuzavuga dute.”

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi avuga ko urubyiruko rutegerwa.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi avuga ko urubyiruko rutegerwa.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, yavuze ko yatangajwe n’uko yageze mu mirenge yose y’aka karere agasanga nta koperative n’imwe y’urubyiruko igaragara aha nawe akaba yasabye inzego kwisubiraho.

Mukarugira Georgine avuga ko nta kintu babuze usibye kuba nta ntege bashyize mu kwegera urubyiruko ariko ngo bagiye kwikosora.

Yagize ati “Ntabwo twahakana amakosa kandi agaragara icyabuze ni ubushake n’intege nkeya zo kudakurikirana inshingano zacu nk’abahagarariye urubyiruko ariko ni umwanya mwiza wo kwisuzuma no gufata ingamba.”

Uhagarariye inama nkuru y’igihugu y’urubyiruko Nyandwi Eraste, avuga ko bafite ipfunwe ry’umwanya wa 28 urubyiruko rwajeho mu kwesa imihigo bavuye ku mwanya wa 16. Gusa avuga ko bagiye kwikubita agashyi bashaka uburyo begera urubyiruko barukangurira kwiteza imbere.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko abanyamakuru rwose!Inama nziza twagiranye n’abayobozi bacu, ibi mwabonye aribyo mukwiye kwandika? Imyanzuro myiza yose twafashe ku bikorwa twiyemeje mukwezi kurubyiruko kuki mutayigaragaje?

Kabanda yanditse ku itariki ya: 10-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka