Kubona ingwate ku bagore biracyari ingorabahizi

Abagore ba rwiyemezamirimo bavuga ko umuco ukibabera imbogamizi, kuko gutanga ingwate ivuye mu ngo zabo bitaboroheye.

Aba bagore bikorera bavuga ko bakunze guhura n’ikibazo cyo gutanga ingwate mu bigo by’imali, kugira ngo babone inguzanyo kuko bakizitiwe n’umuco wa kera uha umugabo ububasha bwo gutegeka ibiri mu rugo byose.

Umubare w'abagore bakorana n'ibigo by'imali ngo uracyari hasi.
Umubare w’abagore bakorana n’ibigo by’imali ngo uracyari hasi.

Byagaragarijwe mu nama y’ihuriro ry’abagore bikorera bagera kuri 250, yabahuje n’ibigo by’imali na zimwe mu nzego za Leta aho bibanze ku nzitizi bahura na zo, kuri uwu wa kabiri taliki 10 Ugushyingo 2015.

Dr Nsanzabaganwa Monique, ukuriye umuryango w’abagore bikorera (New Faces New Voices), yavuze ko umuco ukibangamiye benshi mu bagore bikorera.

yagize ati “N’ubwo haje itegeko riduha uburenganzira ku butaka, hari bamwe muri twe bagitinya gusaba uburenganzira abagabo babo bwo gukoresha ingwate kubera kutiyizera ndetse n’ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi.”

Nsanzabaganwa akomeza avuga ko ibi bituma benshi mu bagore bahera muri twa dushinga duto two gucuruza ibintu bidafatitse, ntibatinyuke imishinga minini yinjiza amafaranga agaragara.

Abagore ngo baracyazitiwe n'umuco ubabuza kugera ku ngwate ngo babone inguzanyo.
Abagore ngo baracyazitiwe n’umuco ubabuza kugera ku ngwate ngo babone inguzanyo.

Izindi nzitizi zavuzwe ngo ubumenyi buke kuri servisi zinyuranye ziba mu bigo by’imali, kuko abagore akenshi batabyegera ngo bamenye amakuru.

Hari kandi inzira ndende umuntu anyuramo asaba inguzanyo ku buryo bica intege abagore cyane ko baba bafite indi mirimo bahugiyemo.

Umwe mu bagore bikorera wo mu karere ka musanze, Mukeshimana Chantal, na we avuga ko abagore bo mu gace k’iwabo akenshi babuzwa gukora ku mutungo w’urugo ngo batange ingwate.

Ati “Mu muco w’iwacu akenshi usanga nta by’umugore bihari, ibintu byose ni iby’umugabo ari yo mpamvu tubura ingwate ngo twikorere kandi n’iyo BDF batubwira tuyumva mu magambo gusa.”

Abagore bakorana n’ibigo by’imali ngo baracyari bake kuko mu mwaka wa 2012 bari ku kigero cya 36%, kandi no muri abo ngo hafi 80% bari mu dushinga duto nk’uko Dr Nsanzabaganwa yabitangaje.

Munyantore Jean Claude

Ibitekerezo   ( 2 )

kuri ubu abadamu bimirijwe imbere nibyo bibazo bisigaye bizakemuka

Kaneza yanditse ku itariki ya: 10-11-2015  →  Musubize

abo babyeyi nibihangane nabyo bizaza

Mado yanditse ku itariki ya: 10-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka