Abana ibihumbi 70 bizigamira mu mpano bahabwa
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Abadage giteza imbere umuco wo kuzigama, SBFIC, buravuga ko muri iyi myaka itanu mu Rwanda abana ibihumbi 70 bizigamiye.
Gahunda yatangiye muri 2011 igatangirwa n’abana 151 bakomeje kwiyongera uko umwaka utaha none muri 2015 abana babarirwa mu bihumbi 70 bamaze gufunguza konti bazigamaho impano bahabwa n’ababyeyi.
Uwitonze Jean Claude, umukozi wa SBFIC, avuga ko ibikorwa byo gushishikariza abana kwizigamira bikorwa mu cyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa cumi.
Abana ku mashuri hamwe n’ababyeyi bahabwa inyigisho zo kwizigamira n’akamaro byabagirira kandi ngo bimaze gutanga umusaruro bashingiye ku mibare y’abana bizigamira.
Mu Karere ka Rubavu aho igikorwa cyo gushishikariza abana kwizigamira muri make bahabwa nk’impano ku busanzwe baguramo ibyo kwishimira, abana babarirwa mu 2500 bamaze gufungurizwa konti.
Manzi Beltrand, watangiye kuzigama mu Kigo cy’Imari kitwa FISA, avuga ko aho yaboneye konti atagisesagura amafaranga ahabwa kandi ngo ntibituma akorakora, ahubwo bituma impano ahabwa azizigamira ngo zizamufashe.
Agira ati “Kuzigama ni byiza kuko amafaranga mpawe aho kuyagura ibyo mbonye ndayabitsa kandi n’ababyeyi baranzigamira nkumva mfite icyizere ko nzaba mukuru mfite icyerekezo. “
Uwase Clementine, wiga ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya Kiroje mu Murenge wa Rugerero, avuga ko nubwo atarazigama azi akamaro kabyo.
Agira ati “Ababyeyi banjye ntibagiye kunzigamira, ariko nifuza ko bamfungurira konti kugira ngo make mbona njye nyabika azamfashe mu minsi iri imbere. Urabona mu ishuri batwigisha kuzigama ariko ntitubikora kandi tubikoze byatuma tugira amatungo ndetse tugafasha n’ababyeyi.”
Nakure Therese, Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri Abanza rya Kiroje, avuga ko bigisha abana kuzigama kugira ngo bazakure bazi agaciro ko gukora no gukoresha neza ifaranga birinda gusesagura kandi ngo byatangiye gutanga umusaruro.
Ubuyobozi bw’ Ikigo cy’Imari cya FISA buvuga ko gutoza abana kuzigama bituma bashishikariza n’ababyeyi kubazigamira. Izi konti z’abana ngo nta mafaranga zikatwa ya serivisi za banki ahubwo zunguka 6%.
Ikigo SBFIC gikorana mu Rwanda n’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari AMIR, bakaba bashishikariza abana kuzigama no gukora uturimo duto tubinjiriza nk’ubworozi.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|