Nk’uko bamwe mu bakora umwuga w’ubuvumvu babitangaza bavuga ko bishimiye iri soko ryo kujya bajyana ubuki bwabo mu mahanga kuko bazabubagurira ku giciro kiri hejuru y’icyo babutangiraga mu Rwanda.

Kimenyi Francois akora umwuga w’ubuvumvu mu murenge wa Nyankenke avuga ko mu myaka 13 amaze muri uyu mwuga ari bwo atangiye kububonamo inyungu by’akarusho akaba agiye kujya abugurisha ku isoko mpuzamahanga.
Mu musaruro w’ubuki yabonaga mbere ubu wikubye 2 aho yakuraga ibiro 60 ubu abasha kuhasarura ibiro 80.
Umushoramari azajya abagurira ku mafaranga ibihumbi 7 ku kiro kimwe nawe
abujyane mu mahanga.

Yagize ati “ Ubukungu turabwizeye rwose kuva ikiro kimwe tugiye kujya tukigurisha amafaranga ibihumbi 7 kandi mu Rwanda twarakigurishaga ku mafaranga ihumbi 4 gusa ku buki bwatunganyijwe neza”.
Uwimana Zahara akorera umwuga w’ubuvumvu mu murenge wa Kageyo atangaza ko bagiye gutera imbere kuko ubuki bwabo bumaze kubona isoko mu bihugu byo hanze y’u Rwanda.
Ati“Ibiro bike n’ibiro biri hagati ya 15 na 20 mu muzinga uteze neza, iyo tubaze rero dusanga umuntu uzajya winjiza amafaranga make azaba ajyera mu bihumbi 400 buri kwezi” Uwimana.

Ibi abyemeza ashingiye ku mubare w’imizinga umuntu aza afite kuko umuvumvu ufite imizinga igera mu 10 hose akabasha gukuramo byibura ibiryo biri hagati ya 20 na 30 azabasha kwinjiza amafaranga arenga ibihumbi 400.
Kubona uburyo bwo kohereza umusaruro w’ubuki bwabo ku isoko mpuzamahanga babifashijwemo n’ikigo cya ATIC(Agri Technology Innovation Consultancy) aho bamaze kubabonera isoko ryo mu bihugu 2.
Wibabara Angeline umuyobozi mu kigo cya ATIC mu ntego yabo harimo gufasha abavumvu kubona isoko ry’umusaruro aho ubu isoko ryabonetse mu gihugu cya Singapul no mu gihu cya Island .
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho neza muri nyabihu mwaturangiye iyo campany OTIC ko natwe twabuze isoko kandi ubuki bwacu buba ari bwiza.
Muraho,mwaduhaye adress ziyo company naho ikorere ko natwe dufite ubuki bwinshi twifuza kugurisha!!!!
Muraho, Nagirango mbaze aho twabona Iyo company ta ATIC kuko natwe dufite ubuki bwinshi twaburiye isoko!!!!