Muri ibyo biribwa harimo ibishyimbo byavuye kuri 350 Frw ku ngemeri mu gihe cy’isarura mu kwezi kwa Gicurasi ubu bikaba bigeze kuri 650Frw.

Imyumbati y’ubugari yavuye kuri 200Frw none igeze kuri 300Frw, naho ibijumba bisigaye bigura 2000Frw ku gatebo, mu gihe byajyaga bigura 1000Frw.
Bamwe mu baremye isoko rya Nkoto mu murenge wa Rugarika kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ugushyingo 2015, batangaza ko ibi biciro ari rusange ku masoko yose yo mu karere, basigaye bahangayikishijwe no kutagira amafaranga ahagije yo guhaha.
Nsengiyumva Siliro wo mu kagari ka Sheri, umurenge wa Rugarika, avuga ko yajyaga ahahisha ibihumbi 10Frw, ibyo ahashye bikamara ibyumweru bibiri, none ubu ngo nta nubwo bimara kimwe.

Imvura yatinze kugwa bayigaragaza nk’impamvu nyamukuru y’ibura ry’ibiribwa, kuko ubu bari kuba biteguye gusarura iby’umuhindo.
Agira ati “Ubundi ukwezi kwa 11 twabaga dusoroma umushogoro, tukarya n’ibirayi bacukura mu bishyimbo. None ubu n’ibyatewe byatangiye kuma.”
Umuyobozi wa karere ka Kamonyi Rutsinga Jacques, atangaza ko ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage bwakozwe n’ikigo cy’ibarurishamibare, bwari bwagaragaje ko ubukene muri Kamonyi bwagabanutse.
Ati “Mu mwaka wa 2011, ubukene bwari kuri 49 % by’abaturage uyu munsi buri kuri 25%. Ubukene bukabije bwari kuri 23% ubu bugeze kuri 6%. Byatewe na gahunda za leta zifasha gukomeza ubuzima bw’abaturage zirimo gira inka, ubudehe na VUP”.
Uretse ibihingwa byera mu karere byazamuye ibiciro, abaturage bavuga ko n’ibituruka ahandi nk’ibirayi n’ibitoki byazamutse ho amafaranga y’u Rwanda ari hejuru ya 50 ku kilo.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
IZAMUKA RY’IBICIRO RIRAKABIJE MU MASOKO YOSE MU GIHUGU.