Abikorera barasabwa guhuza imbaraga bakabyaza umusaruro amahirwe bafite

Abikorera bo mu karere ka Burera barasabwa kwishyira hamwe bagakora imishinga minini bakabyaza umusaruro amahirwe ari mu karere kabo.

Babisabwe kuri uyu wa gatatu tariki 28 Ukwakira 2015 ubwo bagiranaga ibiganiro na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Bosenibamwe Aime asaba abikorera guhuza imbaraga
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime asaba abikorera guhuza imbaraga

Muri ibi biganiro hagaragajwe ko mu karere ka Burera hari amahirwe atandukanye yo gushoramo imari arimo kuba muri ako karere hagiye kubakwa kaminuza y’ubuvuzi (University of Global Health Equity (UGHE) ndetse no kuba hagiye kubakwa umuhanda wa kaburimbo Kidaho-Butaro-Base.

Kuri ibyo hiyongeraho isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika naryo rigiye gutangira kubakwa. Ureste ibyo kandi ngo hari n’abakerarugendo baza gusura imisozi yo mu karere ka Burera ndetse n’ibiyaga bya Burera na Ruhondo.

Abikorera beretswe ko mu karere ka Burera hakenewe amacumbi ndetse n’amaresitora byiza bigomba kwakira abo bakerarugendo ndetse n’abazaza gukora muri ibyo bikorwa byose bigiye kuhubakwa.

Guverineri Bosenibamwe yabwiye abo bikorera ko ibyo byose bazabigeraho ari uko bishyize hamwe. Nibatabikora ngo bizatuma haza abandi bashoramari babe ari bo babikora amafaranga bayitwarire.

Agira ati “…bararara hehe! Niba bakeneye mushikaki nziza barayirira hehe! Umuntu araza afite (amafaranga) Miliyari agomba kuyakoresha akayasiga mu Rwanda, uramujyana hariya atarakoresha n’ibihumbi ijana (FRW)!

Abikorera mu karere ka Burera bahamya ko amahirwe ari mu karere kabo bazayabyaza umusaruro
Abikorera mu karere ka Burera bahamya ko amahirwe ari mu karere kabo bazayabyaza umusaruro

Nimutishyira hamwe turazana abantu baze babakorere ibikorwa mwebwe mube abakozi babo! Ariko nimwishyira hamwe mukegeranya imbaraga nkeya, baraza ariko tubasabe gufatanya namwe!”

Nizeyimana Evariste, ukuriye abikorera bo mu karere ka Burera, ahamya ko nabo batangiye gutekereza uburyo babyaza umusaruro ayo mahirwe ari mu karere kabo.

Ahamya ko batangiye gushyira hamwe amafaranga ku buryo abikorera bishoboye batangiye gutanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 buri muntu. Abacirirtse nabo ngo batanga ibihumbi 50. Ahamya ko ayo mafaranga n’andi ari yo azabafasha gukora ibyo bikorwa birimo kubaka amacumbi meza.

Agira ati “Abanyaburera bazabikora! Iyo imyumvire yaje byose birashoboka.”

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka