Amatsinda yo kuzigama no kugurizanya abahindurira imibereho
Amatsinda yo kuzigama no kugurizanya arahindura ubuzima bwa bamwe, kuko buri munyamuryango wayo asigaye yarateye intambwe mu kubyaza inyungu amafaranga.
Amatsinda yo kuzigama no kugurizanya yatangiye abaturage bibumbira mu bimina, biza kugera ubwo ahinduka amatsinda aho byibura buri tsinda riba rigizwe n’abantu 30 baterana rimwe mu cyumweru buri munyamuryango akagira amafaranga atanga.

Mukarutabana Angelique ni umuturage wo mu murenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera avuga ko amatsinda yahinduye ubuzima bwabo ku bijyanye n’iterambere.
Agira ati “ Ntabwo tukigirana ibibazo na bagenzi bacu bijyanye no kuba umuturage yarashoboraga kuguza amafaranga mugenzi we bikaba intandaro y’umwiryane mu gihe yabaga yatinze kumwishyura”.
Nyiramirimo Dative we avuga ko amatsinda yatumye bamenya kubyaza umusaruro amafaranga bahawe.
Avuga ati“ Bampaye ibihumbi 50 mbiguramo akamasa nyuma y’amezi atatu ndakagurisha bampa ibihumbi ijana mpita mbigura umurima ubu ndawuhinga nta kibazo”.

Ni amatsinda ariko bigaragara ko yiganjemo abagore ku rugero rwa 70%, abagore bavuga ko ngo abagabo baba bagiye mu bindi bikorwa biteza imbere ingo, banavuga ko ngo aya matsinda yabaye inzaratsi ku bagabo babo kuko ntawe ugisaba umugabo umunyu, kandi byanatumye babasha kugera aho abandi bari.
Nkundimana Eliezeri umwe mu banyamuryango b’aya matsinda avuga ko hari abagabo batayazamo kubera imyumvire.
Ati“ Nanjye nari afite imyumvire yo kutaba hamwe n’abagore mu matsinda, kuko numvaga ko abagore nta gitekerezo kizima yatanga ariko siko bimeze, ngasaba abandi bagabo kwitabira aya matsinda”.
Muri uyu murenge wa Musenyi habarizwa amatsinda yo kuzigama no kugurizanya agera kuri mirongo itanu n’umunani; amatsinda ubuyobozi bw’umurenge bufatanije na bamwe mu bafatanyabikorwa bagenda bongerera ubumenyi binyuze mu mahugurwa yo kubigisha gukora imishinga ibyara inyungu, ari nako banashishikarizwa kurushaho gukorana n’ibigo by’imari.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho neza,
Mwamfasha kubona amategeko agenga amatsinda yo kwizigama care.