Umuyobozi mukuru wa RURA Patrick Nyirishema, yatangaje ko mu mujyi wa Kigali urugendo rwiyongereyeho amafaranga abiri, naho hanze ya Kigali hiyongeraho ifaranga rimwe ku kilometero.

Yagize ati “Ibiciro twakoreshaga ni ibiciro byashyizweho muri 2012, byari bimaze imyaka itatu. Muri yo myaka itatu byahindutse rimwe bitewe n’uko essence yari yamanutse cyane mu mpera z’umwaka ushize n’itangiriro ry’uyu mwaka.
Ubu rero igihe cyari kigeze ko twongera gusuzuma tugakora inyigo yagutse kugira ngo turebe ku bintu byose kugira ngo serivisi yo gutwara abantu n’ibintu itangwe.”
Ibiciro byashyizweho bizatangira gushyirwa mu bikorwa tariki 1 Ugushyingo 2015, bizamara imyaka ibiri bikurikizwa, gusa essence iramutse imanutse ugera kuri 817 nibwo byahindurwa bikamanurwa cyangwa yazamuka kugera kuri 959 nabwo bikaba byahindurwa bikazamurwa.
Muri rusange mu mujyi wa Kigali ibiciro uko bihagaz, biyongereyeho hagati y’ifaranga rimwe n’igicero cya 50, bivuze ko bitewe n’ahantu uko hameze hari aho amafaranga yagumye kuri 200 ahandi birazamuka.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
ok nibo bagena, gusa biyibagije uburyo abagenzi twabaye nka za nka ziri muri fuso zigiye kubagwa, (ubucucike muri yutong cg zonda niyindi bus nini iyariyo yose kabisa birakabije,turi abantu nti turi ibiti cg amatungo).
murebe kuri byose apana frw gusa.
abayobozi bashinjwe ibinyabiziga cyane cyane ishami rya RURA badufashe gusonurira abashoferi nabakarasi bishyiriraho ibiciro byabo cyangwa nibagaruze (balance) bitwaje ko ntabiceri bafite.Twebwe ikabagenzi tubihomeramo.urugero Kimironko Kabuga ni 230frw ariko batwakaga 250frw ,MUDUFASHE
njye mfite imodoka mu muhanda ariko bari baradutindiye kukuzamura ibiciro , ubu turashubijwe kabisa
ibiciro biramanuka tukishima abatunze amamodoka ariko wagera kubatwarira ahantu hamwe abaturage ugasanga baciwe menshi mutuvuganire
mudusobanurize uburyo lisansi imanuka noneho ibiciro by ingendo bikazamuka ntago byumvikana rwose, abaturage tubigwamo