Umugore wo mu cyaro ngo yateye intambwe
Abagore bo mu karere ka Ngororero bavuga ko umugore wo mu cyaro atagisuzugurwa kubera leta yabahaye agaciro nabo bakiteza imbere.
Nishimwe Claire wo mu murenge wa Kabaya yize ububaji no guteranya ibyuma (soudure).

Avuga ko iyo myuga nta mugore, nta mukobwa warotaga kuba yayikora. Kubera guhabwa agaciro byatumye yitinyuka ngo yumva ko ashoboye nka basaza be kandi yiteguye gufasha bagenzi be muri iyo nzira.
Ubwo twamusangaga mu murima ahinga, Kabagwira wo mu murenge wa Matyazo yadutangarije ko afite umugabo w’umwubatsi. Ngo bumvikanye ko umugabo azajya akorera amafaranga maze umugore nawe akita ku mitungo ishingiye ku buhinzi n’ubworozi.
Avuga ko byamuzamuye kuko yunganirana n’umugabo we, kandi bakaba ntacyo babuze kuko babasha kubona ibyo bakeneye. Ibi ngo byatumye umugabo we amuha agaciro kurenza uko bari babanye mbere yo gukora batyo.ibi ngo ntibyashobokaga uburinganire butaraza.
Bantegeyahaga Eugenie atuye mu kagari ka Nyenyeri mu murenge wa Kabaya. Nawe ngo yaritinyaga akaba atatinyuka kuvuga ijambo mu ruhame yumva ko bishobowe n’abagabo gusa. Ngo kubera ubuyobozi bwiza amaze kugera kuri byinshi.
Yari atunzwe no gukora imirimo ivunanye izwi ku izina ry’induruburi nyuma aza gukangurirwa kwihangira imirimo. Byari mu gihe cyo guca amasashi.
Yigiriye inama yo kuboha ibikapu biyasimbura. Avuga ko yahereye ku 15.000 frws agura ibikoresho, ariko ubu yinjiza arenga 50000frw ku kwezi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Ngororero nawe yemeza ko abagore barushaho kuzamuka cyane cyane ku birebana no guhanga umurimo.
Imibare igaragaza ko abagore bari ku kigereranyo kiri hejuru ya 60%, by’abantu bose bihangira imirimo mishya muri aka karere buri mwaka.
Gusa ngo haracyari byinshi byo gukora kuko usanga hari Imirenge idafite abagore bagaragaza ibikorwa by’indashyikirwa n’ubushake bwo guhanga imirimo mishya, bitewe ahanini no kwitinya.
Ernest Karinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|