Ecobank yishimira kuba iyoborwa n’Abanyafurika

Ubuyobozi bwa Banki ya Ecobank, buravuga ko bwishimira intego bwihaye y’uko ari Banki igomba kuyoborwa ikanakorwamo n’Abanyafurika gusa.

Ibi bishimangirwa n’umuyobozi w’iyi banki ushinzwe ibikorwa n’ikoranabuhanga muri iyi banki Bwandinga Rutare Barbra, uvuga ko iyi ari Banki yonyine muri Afurika yihaye intego zo kudakoresha undi muntu uturutse ku wundi mugabane atari uwa Afurika.

Bwandinga ushinzwe ibikorwa n'ikoranabuhanga muri Ecobank ngo bishimira kuba barahisemo gukoresha Abanyafrika
Bwandinga ushinzwe ibikorwa n’ikoranabuhanga muri Ecobank ngo bishimira kuba barahisemo gukoresha Abanyafrika

Agira ati“ Ibi turabyishimira, kuko nitwe twenyine dukoresha Abanyafurika gusa cyane cyane abo mu bihugu bya Afurika y’iburasirazuba”.

Bwandinga akavuga ko gufata iki cyemezo, ari ukugira ngo barusheho guha agaciro umunafrica nawe ashobore kwiteza imbere, kandi nabo bumve ko bashoboye kimwe n’abandi banyamahanga.

Akavuga ko mu rwego rwo kurushaho gushimangira iyi ntego bihaye, bashyizeho umunsi wa Ecobank ngarukamwaka uba buri kwezi k’Ukwakira.

Kugira ngo bagaragarize abo bakorana ko iyi banki itihererena inyungu iba yabonye mu bakiriya bayo, ahubwo ikazisaranganya n’abandi badafite ubushobozi.

Ubwo iyi banki yizihizaga umunsi wayo ngarukamwaka tariki ya 24 Ukwakira mu karere ka Ruhango ku ishuri ribanza rya Nyundo, uyu muyobozi yavuze ko impamvu bahisemo gufasha uburezi, ari ukugira ngo bazamure ireme ry’uburezi.

Biyemeje gushora mu burezi ngo babone abazabasimbura
Biyemeje gushora mu burezi ngo babone abazabasimbura

Ati “Turashaka ko abana b’Abanyafurika biga neza, kugira ngo bazamukane ubumenyi buhambaye, ejo ari bo bazadusimbura muri iyi mirimo turimo, tudategereje kuzitabaza abanyamahanga, kandi mu ntego yacu twarabyanze”.

Bwandinga, agasaba buri wese kumva ko akwiye kugira uruhare rw’umwana mu kumwigisha neza, kugira ngo Abanyafurika nabo bakomeza kwigira.

Ecobank yatangiye gukorera mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2007, ikaba imaze kugira amashami 18 mu Rwanda, naho muri Afurika ikaba ikaba ikorera mu bihugu 35, ku munsi ngarukamwaka wahariwe iyi Banki, buri shami ryayo ngo rigira igikorwa ritegura, cyo kwifatanya n’abaturage.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka