Igiceri cya 50 cyamutuje mu mudugudu

Nyirajyambere Tereza, utuye mu Murenge wa Ruhango Akarere ka Ruhango, yatangiye yizigamira igiceri cy’amafaranga 50, kigatuma atura mu mudugudu.

Uyu mubyeyi ubarizwa mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Buhoro mu Ruhango, avuga ko mbere yari atunzwe n’amafaranga yabaga yahingiye abandi. Ariko, yaje kugana amatsinda yo kwizigamira, atangira azigama igiceri cya 50 buri cyumweru.

Nyirajyambere amaze kwiteza imbere kubera kwizirika umukanda.
Nyirajyambere amaze kwiteza imbere kubera kwizirika umukanda.

Yaje kwaka inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 30, amwe ayaguramo icyana cy’ingurube, andi ayashora mu buhinzi bwimboga birimo karoti n’amashu. Asaruye akuramo amafaranga ibihumbi umunani.

Agira ati “Maze kubona aya mafaranga, sinihutiye kuyarya narakomeje ndihangana ndongera ndayashora, nejeje nkuramo ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda.”

Uyu mubyeyi avuga ko yakomeje kwihambira akishyura icyiciro cya mbere cy’inguzanyo yari yahawe nyuma akaka andi, atangira kwagura ubuhinzi bwe, kugeza ubwo yabashije kuva mu kabande yari atuyemo akagura ikibanza mu mudugudu akubakamo inzu ye akayituramo.

Akishimira ko kugeza ubu iyi nzu ayituyemo irimo n’umuriro w’amashanyarazi, akanabasha kurihirira abana ubu barimo n’abiga muri kaminuza.

Ati “Nari mfite ipfunwe ry’uko ntize, niyo mpamvu nakoze ibishoboka byose kugirango abana banye bazige neza, none maze kubigeraho.

Nyuma yo kwiteza imbere, Nyirajyambere yahise atangiza gahunda yo kuzamura abandi baturanye, aho yabumbiye abaturage bagera ku 4350 mu matsinda, aho nabo bizigamira bakabasha kwiteza imbere.

Agasaba abagore bagenzi be n’abandi muri rusange ko nta muntu ukwiye kwitinya mu mirimo iyo ariyo yose, akabasaba guhaguruka bakiteza imbere.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuzigama ni byiza kuko niho ejo hazaza heza.

NTIBABWIRIZWA J.Nepo yanditse ku itariki ya: 7-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka