Abajyanama b’ubuzima bakomeje kwiteza imbere
Abajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Shyara mu karere ka Bugesera bamaze kwiteza imbere aho biyubakiye inzu ikodeshwa banafite ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Iyi koperative y’aba bajyanama ikorera ku kigo nderabuzima cya Gihinga kiri muri uwo murenge wa Shyara, ikaba igizwe n’abanyamuryango 60 nk’uko bivugwa n’umwe muri bo Mukarutabana Bernadette.

Agira ati “ Ubu tumaze kwiyuzuriza inzu ifite agaciro ka Miliyoni zirenga umunani, ikaba ikodeshwa aho ikorerwamo ubucuruzi butandukanye kuko batwishyura ibihumbi 29 buri kwezi”.
Ngo uretse ibyo bikorwa banafite urutoki ruhinzwe bya kijyambere ruhinze ku buso bwa Hegitari irenga aho umurima umwe bawukodesheje n’ikigo nderabuzima cya Gihinga igihe cy’imyaka 10.
Ati“ Dufite undi murima twabashije kwigurira mu mafaranga yacu kuko nawo tuwukoreraho ibikorwa by’ubworozi aho tworoye inka za kijyambere ku buryo zidufasha kurwanya imirire mibi mu bana bacu n’ababaturanyi tubaha amata kugira ngo batarwara bwaki andi asigaye tukayagurisha maze ayo amafaranga akajya mu isanduku yak operative”.
Sebazungu Innocent nawe n’umunyamuryango avuga ko kuri ubu bafite konti muri sacco aho bafitemo amafaranga arenga ibihumbi 100 ndetse no muri banki y’abaturage naho bafitemo andi nk’ayo.
Ati “Buri munyamuryango koperative yagiye imuha ikibwana cy’ingurube cyo korora iwe mu rugo ku buryo ubu bamwe baaze kubyaza umusaruro izo ngurube bahawe ndetse n’iyo habonetse akazi muri koperative dukoresha abanyamuryango aho kugira ngo duhe abandi akazi”.

N’ubwo ariko abo bajyanama b’ubuzima bakomeje kwiteza imbere ngo bafite ikibazo cy’uko igihe umujyanama w’ubuzima avuye muri iyo koperative bitewe n’impamvu zitandukanye yimutse cyangwa agiye gukorera ahandi koperative nta kintu na kimwe imuha kandi yaratanze imbaraga ayubaka.
Ngo ibyo byaba biterwa n’uko nta mugabane umunyamuryango agira kuko umutungo wose ari uwa koperative bityo bagasaba ko amategeko yahinduka.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwiragiye Priscilla arasaba abandi bajyanama b’ubuzima kwigira kuri abo nabo bakabasha kwiteza imbere.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|