Byavugiwe mu kiganiro Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), cyagiranye n’ubuyobozi ndetse n’abanyeshuri ba Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), kuri uwu wa 5 Ugushyingo 2015, ubwo babakanguriraga gukoresha EBM banababwira akamaro kayo.

Mu mwaka wa 2008, umusoro ku nyongeragaciro (TVA) winjiye mu isanduku ya Leta wanganaga na miliyari 372 mu gihe wabaye miliyari 665 mu mwaka wa 2013 ubwo EBM yari itangiye gukoreshwa nk’uko byatangajwe na, Mbera Emmy, ukuriye umushinga wa EBM muri RRA.
Ibi ariko ngo ntibihagije kuko hakiri abantu banga gutanga inyemezabuguzi z’utumashini kandi badufite ari yo mpamvu ubukangurambaga bukomeje.
Mbera ati "Hari ahantu henshi bagitanga inyemezabuguzi zanditse n’intoki kandi zaraciwe, ahandi bakaguha urupapuro ruherekeza ibyaguzwe cyangwa ntihagire icyo baguha ngo gura cyangwa ubireke".

Aha yatunze agatoki utubare, amaresitora ndetse n’utubyiniro kandi ngo ari ahantu hakira abantu benshi, kandi bishyura amafaranga menshi.
Agaruka ku kamaro ka EBM, Komiseri Mukuru Wungirije muri RRA, Bizimana Ruganintwari Pascal, yagize ati "Ubu ni uburyo butanga umucyo mu misorere kuko imisoro iri ku nyemezabuguzi itanzwe na EBM ihita igaragara muri RRA ikaba inageze mu isaduku ya Leta".
Yakomeje avuga ko n’abacuruzi bato batanditse muri TVA, bagiye kuzajya bakoresha turiya tumashini mu rwego rwo kurwanya abanyereza imisoro, gusa ngo baracyafite imbogamizi.

Bizimana ati "Umushinga turimo kuwiga gusa dufite ikibazo cy’imashini zigihenze zitakoreshwa n’abacuruzi bato ariko turimo gushaka uburyo haboneka iziciriritse ku buryo buri mucuruzi wese yabona imukwiriye".
Aha yatanze urugero kuri terefone, aho umuntu atunga ihwanye n’ubushobozi bwe kandi ikamugirira akamaro.
Kuri ubu abacuruzi banditse muri TVA bageze ku bihumbi 12, muri abo abakoresha EBM bakaba bagera ku bihumbi 9 nk’uko ubuyobozi bwa RRA bubitangaza.
Munyantore Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|