Iyi nzu baguze imiryango ibili bacururizamo ibihangano byabo byiganjemo ibihangano gakondo by’Abanyarwanda bo hambere. Indi miryango ibili bayikodeha amafaranga agera kuri miliyoni imwe mu mwaka.

Abanyamuryango b’iyi koperative KOVEPAKI bagera kuri 20, mu rwego rwo guteza imbere isanduku yakoperative hari ingano yagenwe y’amafaranga batanga kuri buri gihangano gicurujwe.
Ntezimana Charles avuga ko amaze kwigeza kuri byinshi kuva aho atangiriye gukorana n’iyi koperative y’abanyabukorikori.
Yagize ati “Icyo nihimira kuruta ibindi nuko ubu nakuyemo inzu yanjye ntagikodesha.Ubu ndarihira abana amashuri yigenga mbikesha ubukorikori. Hari nabageza mu mafaranga ibihumbi 150 ku kwezi dukorana hano.”
Umuyobozi wa KOVEPAKI, Batatsinda Pascal, avuga ko iyi koperative bayishinze hagamijwe guteza imbere abanyabukorikori bahurizwa hamwe kugirango abakenera ibihangano byabo bajye babasanga hamwe.
Bazatsinda avuga ko kandi iyi ntego bagenda bayigeraho kuko ubu bagenda bagera ku ntego yabo, bitewe nuko ubu bamaze kubona amasoko y’ibihangano byabo yaba mu Rwanda ndete no hanze y’igihugu.
Ati “Intego nyamukuru yatumye iyi koperative itangizwa byai uguteza imbere umunyabukorikori wwa Kibungo,tubona bigenda bigerwaho, kuko tumaze kwiteza imbere tubikeha umwuga,ibyo dukoze tukabibonera amasoko.”
Ubuyobozi bw’iyi koperative bwemeza ko inzu bwiguriye izabafasha byinshi birimo no kwinjiza amafaranga, kuko hari imiryango bakodesha ibi bigatuma mu mwaka bajya bagabana inyungu umuntu ntabure ibihumbi hafi ijana afata biba byiyongera kuyo acuruza ku bihangano bye buri munsi.
Koperative KOVEPAKI yatangiye mu 1987 igamije guteza imbere abanyabukorikori bo mu cyahoze ari perefegitura ya Kibungo. Kugera ubu ifite abanyamuryango 20.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|