Abambura SACCO batuma zigabanya umuvuduko wo gutanga inguzanyo

Ubuyobozi bwa za SACCO buvuga ko abanyamuryango bakorana n’ibi bigo by’imari bakabyambura ari bo batuma bigabanya umuvuduko wo gutanga inguzanyo.

Byagaragaye kuri SACCO ya Runda mu Karere ka Kamonyi, aho abanyamuryango 32 yayifitiye umwenda bamaze igihe kirekire baranze kwishyura batume igabanya umuvuduko wo gutanga inguzanyo kugera ku kigero cya 29%.

Icyicaro cya SACCO ya Runda.
Icyicaro cya SACCO ya Runda.

Kuri uyu wa gatatu tariki 28 Ukwakira 2015, mu nteko rusange y’abanyamuryango b’iyi SACCO yitwa “Urufunguzo rw’ubukire”, nibwo ubuyobozi bwayo bwagaragarije abanyamuryango ko abo bafite umwenda ugera kuri miliyo 13Frw, ariko bakaba baratangiye gukurikiranwa.

Perezida w’Inama y’ubutegetsi Habihirwe Jean Baptiste, yavuze ko uwo mwenda ufatwa nk’ubwambuzi kuko warangije gusibwa mu bitabo by’ibaruramari.

Yagize ati “Izo miliyoni zisaga 13 zasibwe mu bitabo kuko abazifasheho inguzanyo barengeje iminsi 360 batishyura. Twatangiye kubakurikirana mu butabera.”

Abagize inama y'ubutegetsi ya SACCO ya Runda.
Abagize inama y’ubutegetsi ya SACCO ya Runda.

Ayo mafaranga ategerejwe kugaruzwa yatumye SACCO ya Runda ibitse amafranga asaga miliyoni 317, igabanya umuvuduko w’inguzanyo itanga.

Habihirwe akavuga ko n’ubwo bafite ubushobozi bwo kuguriza kugeza kuri 70% by’amafaranga abitse, kuri ubu ntibarenza 41%.

Ati “Mu gutanga inguzanyo hari ibintu by’ingenzi tugenderaho. Iyo igipimo cy’inguzanyo cyazamutse turahagarika cyangwa tukagabanya mu buryo bwo kubanza gukurikirana izo zose ziri mu bukererwe kugira ngo serivise inoge neza.”

Yavuze ko muri gahunda bafashe harimo ko imishinga isaba inguzanyo izajya yiganwa ubushishozi, kandi inguzanyo y’amafaranga ari hejuru ya miliyoni izajya itangwaho ingwate yandikishijwe mu kigo cy’igihugu cy’iterambere RDB.

Ibigo by’imari by’umurenge SACCO, nk’ibigo byegereye abaturage, bahamya ko bibafasha mu kugira umuco wo kuzigama no Kuguza.
Nyirantagorama Pauline, wo mu Kagari ka Ruyenzi, ati “Umurenge Sacco wakoraga neza uretse abo bantu bari kuduhemukira bashaka kwifunga amafaranga y’abaturage.”

Mu 2014 imari shingiro yari kuri miliyoni 23 ariko ubu igeze kuri miliyoni 29. Bafite kandi gahunda yo gukoran n’ibigo by’ubwishingizi mu gihe uwatse inguzanyo apfuye, mu rwego rwo kunoza imikorere.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka