Umuganda ubafasha guhuza amaboko n’ibitekerezo mu iterambere

Abaturage bo muri Nyabihu basanga umuganda ubafitiye akamaro kuko hari byinshi bakora vuba kandi neza bahuje amaboko n’ibitekerezo biteza imbere.

Mudahendwa Augustin utuye muri aka karere, avuga ko aka karere gakunze kwibasirwa n’ibiza mu bihe by’imvura. Binyuze mu muganda ngarukakwezi ngo abaturage bafatikanye kurwanya Ibiza n’ingaruka zabyo.

Ibikorwa by'umuganda bituma bakorera hamwe kandi bagakora ibikorwa bifatika.
Ibikorwa by’umuganda bituma bakorera hamwe kandi bagakora ibikorwa bifatika.

Avuga ko barwanya isuri, bagakemura ibibazo by’imiyoboro yasibamye yangiriza abaturage n’ibindi bikorwa bitandukanye bibafasha mu iterambere.

Agira ati “Umuganda nk’ubu aho tuwushimira cyane ibi biza biba bituzira bikangiza imyaka y’abaturage bikanateza umutekano muke mu mazu ya benshi, iyo ibikorwa by’umuganda bihageze dukora ibishoboka byosemu kubikemura.”

Umuganda ngo ufasha abaturage kugera ku bikorwa by'iterambere.
Umuganda ngo ufasha abaturage kugera ku bikorwa by’iterambere.

Sibomana we avuga ko buri kwezi bakora umuganda mu buryo butandukanye. Rimwe na rimwe ngo batunganya imihanda iba yarangiritse,bakubakira abaturage uturima tw’igikoni,bagatera ibiti cyangwa se hagakorwa ikindi gikenewe.

Ati “Hari aho twateye ibiti bifasha mu kurwanya isuri.Buri muturage wese binyuze mu bitekerezo bitangirwa mu muganda ashishikarizwa kubibungabunga ndetse tukanibutswa n’akamaro kabyo.”

Bitewe n'akamaro k'umuganda abaturage bagejeje igihe cyo kuwitabira barasabwa kujya bawitabira.
Bitewe n’akamaro k’umuganda abaturage bagejeje igihe cyo kuwitabira barasabwa kujya bawitabira.

Yongeraho ko mu muganda bahuriza hamwe ibitekerezo by’icyabateza imbere binyuze mu kiganiro kiba nyuma yawo.

Hakuzimana Serugendo Jotham, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rurengeri avuga ko umuganda ufasha cyane mu kwiteza imbere no kwiyubakira igihugu.

Mu guhitamo ibikorwa bizakorwa bakaba bagendera kucyo babona gikenewe n’abaturage.Ni nayo mpamvu uku kwezi bateganya gucukura umuyoboro uzazana amazi mu gace ka Rwankeri aho bizafasha abaturage ba Rurengeri kuyabona hafi batagiye mu bikombe by’umusozi kure.

Imbere y'umuyoboro basibuye mu muganda, Mudaheranwa avuga ko byaruhuye abaturage kuko wabatezaga amazi mu mazu ukangiza imyaka wuzuye.
Imbere y’umuyoboro basibuye mu muganda, Mudaheranwa avuga ko byaruhuye abaturage kuko wabatezaga amazi mu mazu ukangiza imyaka wuzuye.

Agira ati “Mu bikorwa duteganya tuzakora hari ahantu duteganya kuzakura amazimu Gitwa,hari isoko.

Abaturage ba Rurengeri niyo bakunze kujya gushakira amazi.Ni mu nkombe z’umusozi. Twifuje ko mu mafaranga y’ubudehe twahawe twayakoresha dukurura ayo mazi tuyegereza abaturage hafi mu Rwankeri.”

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka