Abanyabukorikori bavumbuye impapuro ziva mu mitumba y’insina

Abanyabukorikori bo mu Karere ka Ngoma batangiye kubyaza imitumba y’insina impapuro zifashishwa mu mitako no mu bugeni.

iyi mitumba bayikoramo impapuro z’isuku ku bakobwa zizwi nka Cotex. Ubu bakoramo za carte postales, amakarito, kalendali na classeurs zitwarwamo impapuro.

Amakrita postali ngo ni kimwe mu bikorwa mu mpapuro z'ibirere n'iyi koperative.
Amakrita postali ngo ni kimwe mu bikorwa mu mpapuro z’ibirere n’iyi koperative.

Aba banyabukorikori bibumbiye muri koperative ya KOVEPAKI ikorera mu Murenge wa Kibungo, batangiye uyu mushinga nyuma yo guhabwa amahugurwa n’Abayapani none ubu umutumba w’insina uri kubaha amafaranga mu gihe mbere wapfaga ubusa ujugunwa.

Ntezimana Charles,umwe mu banyabukorikori bakorera muri iyi koperative avuga ko bamaze gutera imbere, kubera impapuro bakora muri iyi mitumba y’insina bakazigurisha mu Rwanda ndetse no hanze y’igihugu.

Zimwe mu mpapuro ziva mu mitumba y'insina usnga akenshi zisa n'izamakarito bafunyikamo.
Zimwe mu mpapuro ziva mu mitumba y’insina usnga akenshi zisa n’izamakarito bafunyikamo.

Yagize ati “Uko iterambere n’ikoranabuhanga rigenda riza niko imitumba y’insina nayo igenda uvumburwamo ibintu byinshi bivamo. Dukuramo amafaranga ku buryo mu migogo 30 tubonamo ibihumbi bigera ku 150.”

Avuga ko n’ibirere by’insina nabyo babyifashisha mu gutaka izi mpapuro bagakuramo imitako nka sous-plats zo ku meza, tableau d’affichage n’ibindi birimo imitako itandukanye.

Ntezimana avuga ko ubukorikori amaze gukuramo inu ya miliyoni zirenga esheshatu.
Ntezimana avuga ko ubukorikori amaze gukuramo inu ya miliyoni zirenga esheshatu.

Ntezima avuga ko amaze gukuramo inzu abamo ya miliyoni hafi esheshatu, akabasha no kwishyurira abana amashuri yigenga.

Umuyobozi w’iyi koperative y’abanyabukorikori, Bazatsinda Pascal, avuga ko koperative yabo ifite intego yo guteza imbere abanyabukorikori, kugira ngo bongere ubwenge mu bihangano byabo kandi babone n’isoko ry’ibyo bihangano bibumbiye hamwe.

Gusa zimwe mu mbogamizi bagifite ni uburyo bwa gakodo bagikoramo ubukorikori bwa nko gukora, bituma igihe baba babonye isoko rigari batabasha kurikora biboroheye.

Kugera ubu KOVEPAKI ifite abanyamuryango bagera kuri 20, yatangiye gukora mu 1987 iza gutakaza abanyamuryango mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko nyuma iza kubyutswa ubu igeze ahantu bishimira.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo   ( 2 )

Nuko nuko banyabukorikori, erega tugomba kwigira nkabanyarwanda kuko nibyo biduhesha agakiro. iyi mitako nimyiza pee.

Lillian Umwali yanditse ku itariki ya: 4-11-2015  →  Musubize

Bravo ba nyabukorikori, iki nigikorwa kiza cyane, ibi bizabafasha kwiteza imbere mu mibereho yabo.

john yanditse ku itariki ya: 4-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka