Muhanga: Banki y’isi izubaka 5km z’imihanda mu mujyi
Umuyobozi wa Banki y’isi mu Rwanda Sameh Waaba, aratangaza ko mu mezi ane isoko ryo kubaka imihanda mu Mujyi wa Muhanga riraba ryatanzwe.
Waaba avuga imihanda yo mu mujyi wa muhanga na za ruhurura bizatwara miliyoni 11 z’amadorari ya Amerika, ku ikubitiro hakazatangwa miliyoni enye naho izindi zirindwi zikazatangwa nyuma yo gusuzuma ibizaba bimaze gukorwa.

avuga ko nyuma yo kugenzura ahazakorwa iyi mihanda basanze byarakozwe neza kandi ko bashobora gutangira gutegura ibikorw.
Agira ati “Twasanze akarere karahisemo neza imihanda yihutirwa gukorwa mu mujyi, tuzubaka km 5 z’umuhanda wa kaburimbo.”
Imihanda yihitwa ni uca kuri Hotel Splendid ujya ahitwa mu kibirigi, n’ujya ku bitaro bya Kabgayi ikaba nayo izubakwa igashyirwamo kaburimbo, ikaba yari ibangamiye iterambere ry’ibikorwa remezo n’isuku mu mujyi wa Muhanga.

Akarere ka Muhanga karasabwa kuba kubatse km 25 z’imihanda itunganye neza mu mujyi mbere ya 2018, kugira ngo kazabashe kwesa umuhigo w’intego z’ikinyagihumbi. Ariko biracyakomeye kuko usibye izigera kuri 3km z’umuhanda w’amabuye, nta yindi mihanda yubatse neza.
5Km ziramutse zuzuye zakongera isuku n’ubwiza mu mujyi, kuko hari bamwe mu bashoramari bifashe kuza gushora mu Mujyi wa Muhanga kubera imihanda idatunganye aho bahisemo.
Imijyi itandatu ikurikira uwa Kigali yatewe inkunga na banki y’isi ngo ibashe gutunganya ibikorwa remezo, by’imihanda, akarere kazitwara neza mu gukoresha neza inkunga kazahabwa kakaba ngo kazongezwa izindi miliyali eshanu z’ubuntu.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uhagaze François, avuga ko ikibazo cy’amafaranga azahabwa abazimurwa ahazaca imihanda atabarirwa muri iyi nkunga kuko ngo ari ku ngengo y’imari y’akarere, ibikorwa byo kubarura abazishyurwa bikaba ngo bigiye gutangira.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
good muhanga mugerageze muhange nindi mihanda migari mumugi rwagati kdi mukore nubusitani mumihanda ubundi mutere imbere
wowww bravo kuri muhanga abo bayobozi baho bazabikore neza kdi nimihanda ya ruvumera irakenewe kbsa;; kdi bagerageze bahange nindi mihanda mishya kdi migari mumugi rwagati; ikindi muhanga bazagerageze bakore ama ro poi meza kuko ntayahaba peee ubundi courage muhanga yacu
wowww bravo kuri muhanga abo bayobozi baho bazabikore neza kdi nimihanda ya ruvumera irakenewe kbsa;; kdi bagerageze bahange nindi mihanda mishya kdi migari mumugi rwagati; ikindi muhanga bazagerageze bakore ama ro poi meza kuko ntayahaba peee ubundi courage muhanga yacu
Umuhanda ni igikorwa remezo gikomeye cyane ku iterambere ry’ agace runaka noneho mu mugi kiba ari ikintu gikomeye cyane kandi cy’ iterambere cyongera n’ ubucuruzi