Koreya y’Epfo yifuza kongera ishoramari mu Rwanda

Ambasaderi wa Korea mu Rwanda, Park Yong Min, aratangaza ko abashoramari bo mu gihugu cye bifuza kongera ishoramari mu Rwanda.

Ambasaderi Yong Min yabitangaje nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida wa Sena y’u Rwanda, Makuza Bernard, kuri uyu wa kabiri taliki 3 Ugushyingo 2015.

Koreya ngo irashaka kongera ingufu mu bucuruzi n'ishoramari.
Koreya ngo irashaka kongera ingufu mu bucuruzi n’ishoramari.

Hon. Makuza yavuze ko mu byo baganiriye harimo ibyo ibihugu byombi byakomeza kwagura umubano wabo no kwigiranaho bitewe n’uko bifite amateka yenda gusa.

Yagize ati "Koreya yifuza gukomeza kwigira ku Rwanda uko rwabashije kwikura mu bibazo bya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane ku ruhare rukomeye gacaca yagize mu kunga Abanyarwanda.”

Hon Makuza avuga ko umubano w'u Rwanda na Koreya wifashe neza.
Hon Makuza avuga ko umubano w’u Rwanda na Koreya wifashe neza.

Yakomeje avuga ko Koreya na yo yahuye n’ibibazo byinshi byateye umwiryane mu baturage ariko ngo kugeza ubu baracyafite inzira ndende yo kugera ku bumwe n’ubwiyunge nk’uko Yong yabimutangarije.

Amb Yong yavuze ko igihugu cye gifite gahunda yo kongera ubucuruzi n’ishoramari gikorera mu Rwanda binyuze ku bashoramari b’impande zombie ndetse no guteza imbere uburezi.

Ikindi bibanzeho ngo ni uguteza imbere umubano usanzwe hagati y’inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi cyane ko n’ubushake buhari ku mpande zombie.

Nyuma y’ifungwa rya Ambasade ya koreya mu Rwanda mu myaka y’1980, yongeye gufungura ku italiki 14 Gicurasi 2011, ikomeza ubutwererane bwari busanzwe buhari.

Binyujijwe mu mushinga KOICA, Koreya itera inkunga u Rwanda mu buhinzi, uburezi n’ikoranabuhanga. Umwaka ushize wa 2014, Koreya yateye u Rwanda inkunga ya miliyari zigera kuri 18Frw.

Munyantore Jean Claude

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka