Ayo mafaranga azakoreshwa mu kongera uburyo bufasha ibihingwa byo mu Rwanda kugera ku isoko no kongera imikoranire hagati y’abikorera n’abahinzi.
Igice cy’ayo mafaranga kandi kikazanakoreshwa mu gushyigikira gahunda za leta zigamije guteza imbere ubuhinzi.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko ayo masezerano azahindura isura y’ubuhinzi mu Rwanda, bitume u Rwanda rubona abashoramari mu buhinzi.
Yavuze ko iyi nkunga izashyigikira gahunda u Rwanda rwihaye nka “Made in Rwanda”.
Ubuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda Yasser El Gammal, yavuze ko iyi nkunga yo itandukanye n’izindi kuko izakoreshwa muri gahunda za leta zigamije kuzamura ubuhinzi no kugira igihugu gifite abikorera hahamye.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
arikose igihe batangiye amafaranga yomubuhinzi katarangeraho ayomafaranga arengerahe kweli mpinga igihe cyose ariko burikintu cyose nkigura gihenze nyamara.ururwanda rufite abaryi pe
Ni Byiza gusa ubunyangamugayo mukuyabyaza umusaruro.