Nzabanita Boniface, umuvumvu wo mu Karere ka Nyagatare avuga ko kuva aho abahinzi batangiriye gutera imiti yica udukoko mu myaka, inzuki na zo zijya guhova zigapfa.
Akomeza avuga ko imyaka yose iterwamo umuti wica udukuko, nk’bigori, amashaza, ikawa iyo bitangiye kuzana indabo,inzuki zijya kuzihovayo, zataha zigapfira mu nzira.
Agira ati “Iyo rero zisanze ibyo bihingwa byaratewe umuti wica udusimba na zo zihita zipfa inyinshi tuzibona zaguye mu nzira.”

Akomeza avuga ko kuba inzuki zipfa bituma n’umusaruro w’ubuki ugabanuka kuko ngo nko mu mutiba wavamo ibiro biri hagati ya 10 na 15, havamo ibiro nka bitanu gusa.
Undi muvumvu witwa Batamuriza Justine wo mu Karere ka Gatsibo we avuga ko baterwa igihombo no guhura n’ibyonyi byangiza inzuki.
Muri byo hari n’abantu bajya mu mitiba kwishakiramo ubuki bwo kwirira ngo ugasanga bakoresheje umuriro mwinshi zigashya.
Gusa ariko umushinga witwa FIOM Rwanda, ushinzwe gutera inkunga amakoperative y’ubworozi bw’inzuki utangaza ko ugiye kwigisha abavumvu bo mu Ntara y’Iburasirazuba uburyo bakorora inzuki bakazirinda impfu zitunguranye.
Uwo mushinga wiyemeje kwigisha abo bavumvu uburyo bahinga ibihingwa hafi yaho bororera inzuki kugira ngo zijye ziba ari ho zitara zitarinze kujya kure.

Rukwatage Janvier, umukozi w’uwo mushinga avuga ko bimwe mu byo bazigisha abavumvu harimo guhinga indabo, gutera ibiti inzuki zikunda guhovaho.
Avuga kandi ko ari byiza gushyira ubwoko bw’ifu ahantu hatandukanye hafi y’imizinga kugira ngo inzuki zibone ibizitunga n’ibyo zikoramo ubuki.
Agira ati “Tuzabaha n’imizinga ya kizungu tunabahugure uburyo bakoramo ubwo bworozi bukabaha umusaruro.”
Abavumvu ariko bifuza ko bafashwa kugira ahantu hagari bakorera umwuga wabo w’ubworozi bw’inzuki kuko byabafasha kubona umusaruro mwinshi.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Mubyukuri murakoze kubwiyo nama nahoze noroye inzuki arko kubera ubumenyi bucye narimbifiteho ndabireka ariko ubu nkaba nifuza kubisubiramo nkab ndinokubasaba inkunga yibitekerezo murakoze!!!!!.
tuzajya turya ubwibinwa
abantu nkabo mujye mubata muriyombi
Inzukizacu ziraharenganirarwose natwe hano ikigali mumurengewakanyinya mukarereka Nyarugenge akagarikaNyamweru tworora inzuki ariko imitibatera mumyaka irazimazerwose nta dumbo rikigeza hejuru yibihumbi50byinzuki usangazaracitse integehasigaye nkeya mugihe cyo gusura imizinga mutubwirire abobatarankunga natwe batugereho badufashe tworore byakijyambere banatwigishe badushakire n’ubwokobwiza bw’indabozogutera hafiyimizingay’inzukiwenda twazagira icyo turamura mwababyeyimwe dore uyumwakatwakuyeho!!!!!