Abize ubuhinzi batangiye kongera umusaruro w’ibihingwa

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi, Fulgence Nsengiyumva, avuga ko hari abatangiye gukorana n’abarangije kwiga ubuhinzi muri kaminuza, bikaba byaratangiye gutanga umusaruro.

Abize ubuhinzi batangiye gufasha abahinzi kongera umusaruro aho batuye
Abize ubuhinzi batangiye gufasha abahinzi kongera umusaruro aho batuye

Yabigarutseho ubwo yagendereraga Akarere ka Gisagara mu ntangiriro z’Ugushyingo 2017, agasaba abayobozi gushishikariza abanyeshuri bize iby’ubuhinzi n’ubworozi kwiyandikisha mu rugaga rubahuza muri Minisiteri y’ubuhinzi, kugira ngo bazahabwe umurimo wo gufasha abahinzi bo mu gace batuyemo.

Yagize ati “Hano muri Gisagara twabonye batatu mu bijyanye n’ubuhinzi bw’imyumbati, 10 mu rutoki, na batatu mu muceri. Rwose n’ubwo mwaba mufite 100 cyangwa 200. Abo mufite bose muzabaduhe.”

Biteganyijwe ko aba bagoronome barangije kaminuza bahabwa kwimenyereza umurimo mu mirima y’amakoperative yo mu gace batuyemo, ikigo gishinzwe guteza imbere umurimo, Capacity Development and Employment Services Board, kikabagenera agahimbazamusyi k’amafaranga ibihumbi 50 buri kwezi.

Minisitiri Nsengiyumva anavuga ko n’ubwo aka gahimbazamusyi atari kanini, kafasha aba bagoronome bimenyereza kubona amafaranga yo kwifashisha kuko baba bakora bataha iwabo. Ikindi ngo kwimenyereza umurimo byazabaviramo kubona akazi cyangwa kukihangira.

Ati “aramutse ari umwana ukora, ya koperative akayiteza imbere, ntabwo izamurekura. Ashobora kandi no kubonera yo uko yakwihangira umurimo umutunga.”

Amakoperative yagiye afashwa n’aba banyeshuri yishimira umusaruro batumye ageraho. Salomon Mbarushimana, umuyobozi w’ikigega cy’abatubuzi b’imbuto z’ibirayi mu Rwanda, SPF, na we ari mu babihamya.

Agira ati “Twatangiye gukorana n’abo banyeshuri mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka. Ubu turi gukorana na 50. Iyo urebye impinduka batuzaniye, ubona ko bakoreshejwe bazana impinduka zikomeye mu gihugu.”

Ibi abihera ku kuba mu muhindo w’umwaka ushize, mbere y’uko batangira gukorana, barabashaga gukurikirana hegitari 212 gusa z’imirima ihinzeho imbuto z’ibirayi. Ariko mu muhindo w’uyu mwaka bari kubafasha gukurikirana hegitari 2,486.

Umusaruro ngo nawo wavuye kuri toni 1200 ugera kuri toni 11.700.

Abagoronome bimenyereza umurimo bakorana na SPF na bo bavuga ko gukorana na yo byatumye bunguka ubumenyi mu bijyanye n’ubuhinzi bw’ibirayi, kandi bakishimira ko batumye ubutubuzi bw’imbuto z’ibirayi butera imbere.

Bishimira kandi ko SPF yabemereye kuzabaha akazi, uretse ko ngo banamaze kubona ko ubuhinzi bw’ibirayi burimo amafarangagusa ikigoye ngo ni igishoro.

Iyi gahunda yo kuvugurura ubuhinzi nikorwa uko Minisiteri y’ubuhinzi yabitekereje, izatuma ubuhinzi burushaho kugira uruhare mu bukungu rusange bw’igihugu, cyane ko mu Rwanda 70% by’abakora, bakora umurimo w’ubuhinzi. Kandi 90% by’ibiribwa bituruka ku musaruro w’abahinzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka