Urubyiruko rushobora guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi rugiye kubarurwa

Ihuriro ry’urubyiruko rikora imirimo ishingiye ku buhinzi n’ubworozi (RYAF) rigiye kubarura rugenzi rwa rwo ruri mu buhinzi n’ubworozi n’urubifitemo ubumenyi ariko rudakoresha mu rwego rwo kuruhuza n’abafatanyabikorwa no kurufasha kunoza ibyo rukora.

Twahirwa Dieudonné wohereza urusenda mu mahanga asaba urundi rubyiruko gukura amaboko mu mifuka rugakora
Twahirwa Dieudonné wohereza urusenda mu mahanga asaba urundi rubyiruko gukura amaboko mu mifuka rugakora

Ni nyuma yo gusanga urubyiruko nk’umubare munini w’Abanyarwanda bitabiriye ubuhinzi n’ubworozi uko bikwiye byateza imbere igihugu.

Mu gihe imibare igaragaza ko urubyiruko ari rwo rwinshi mu gihugu, ndetse n’abanyarwanda bari hejuru ya 70% bakaba batunzwe n’imirimo ishamikiye ku buhinzi, imibare na none igaragaza ko urubyiruko rutitabira ubuhinzi kuko umubare munini w’abagaragara muri bene iyo mirimo ari abafite imyaka guhera kuri 55 kuzamura.

Iyi ni imwe mu mpamvu mu Rwanda harimo kwigwa uburyo urubyiruko nk’igice kibarizwamo umubare munini w’Abanyarwanda rwashishikarizwa kwitabira imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, nk’uko bisobanurwa na Habinshuti Patrice ushinzwe ibikorwa by’ihuriro, RYAF, ihuriro nyarwanda ry’urubyiruko rugamije kuzamura ishoramari mu buhinzi n’ubworozi.

Agira ati "usanga hari ukuntu urubyiruko ruri muri ya myaka kugera kuri 30 rutitabira ubuhinzi, kandi ruramutse rwitabiriye ubuhinzi, ni rwo ahubwo rwabuzamura cyane kuko rufite ubumenyi. Ahubwo usanga umuntu wize ubuhinzi arimo gukora muri studio mu miziki. Turabakangurira kujya mu buhinzi kandi bakabukunda. Ni cyo kintu kigomba kuzamura igihugu."

Urubyiruko rwatinyutse kujya mu buhinzi rwemeza ko ari umurimo ufite agaciro kandi ubyara inyungu ndetse udasaba igishoro kinini nk’uko bisobanurwa na Twahirwa Dieudonné umuyobozi wa sosiyete yashinze yitwa Gashora Farm ikora ubuhinzi bw’urusenda ikarugemura mu mahanga.

Abagize ihuriro RYAF basanga hari ingufu nyinshi z'urubyiruko zidakoreshwa mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi
Abagize ihuriro RYAF basanga hari ingufu nyinshi z’urubyiruko zidakoreshwa mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi

Ni umusore warangije muri kaminuza muri 2009 abanza kujya gucuruza umuziki no gutegura ibitaramo by’abahanzi ariko asanga nta nyungu irimo kuri ubu akaba ashimagiza ubuhinzi. Yemeza ko urubyiruko rushobora gukora ubuhinzi kandi bukarugirira akamaro.

Ati "ubuhinzi ku rubyiruko ni ho bushoboka cyane kuko, icya mbere urubyiruko turi benshi, kandi noneho mu buhinzi ni ho hantu ha mbere horoshye kuba watangirira kubera ko ku bushobozi bwawe bucye cyane watangira.

“Ntabwo uzatangira wishyura imisoro, akantu gato kose gashoboka watangira. Urugero, umuntu worora inkoko mu minsi micye ziba zatangiye gutera amagi. Tugiye ku bintu by’imboga n’imbuto, usanga hafi ya byose biri hagati y’amezi atatu n’amezi ane watangiye gusarura ibyo washoye."

Gushishikariza urubyiruko kwitabira ubuhinzi ni ibikorwa Minisiteri zitandukanye zishyigikiye zirimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Minisiteri y’Urubyiruko, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda na Minisiteri y’Ikoranabuhanga.

Minisitiri w'Urubyiruko Rosemary Mbabazi ashishikariza urubyiruko kwitabira ubuhinzi n'ubworozi
Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi ashishikariza urubyiruko kwitabira ubuhinzi n’ubworozi

Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi na we asanga urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu rwitabiriye ubuhinzi n’ubworozi ari rwinshi igihugu cyarushaho gutera imbere.

Ati "iyo gahunda yo gukora ibarura ry’urubyiruko mu buhinzi n’ubworozi turayifatanyije, kugira ngo bagende bababarura aho bari bamenyekane, bamenye ubuvugizi babakorera ndetse n’ibyo bashobora gukora bimenyekane bafashwe kubinoza.

“Twumva rero ari ibintu bishimishije ahubwo tukifuza ko bajyamo ari benshi cyane. Igihugu gitunzwe ahanini n’ubuhinzi, ntidushobora kuvuga ngo tuzakomeza kugira iterambere ry’ubuhinzi urubyiruko rutabigizemo uruhare."
Ihuriro nyarwanda ry’urubyiruko rugamije kuzamura ishoramari mu buhinzi n’ubworozi, RYAF, rimaze imyaka ibiri ribayeho rikaba rifite abanyamuryango 4300.

Rifite intego yo kongera umurego mu bikorwa biteza imbere urubyiruko ribarura mu kwezi gutaha kwa karindwi urubyiruko mu gihugu hose rwagira uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu bushingiye ku buhinzi n’ubworozi no gutinyura abize ubuhinzi bafite ubumenyi nyamara bakaba batabukoresha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Banyarwanda mwese,
Ngirango ntawakwirirwa yigisha abanyarwanda ko ubuhinzi aribwo butunze ikigero cyabarenga 70%.
Kandi bahora basubiramo ijambo <> ko rufite imbaraga zakoreshwa kugirango abanyarwanda babeho neza.
Niba kumenya umubare wabo gusa,aricyo cyakerereje umusaruro,ndibaza ko abayobozi bibanze, mugihe kitarenze umunsi umwe, bashobora kurara batanze amazina yabo bantu bashoye imbaraga zabo mubuhinzi.
Iryo barura rero rwose (rusansuma), muramenye bitazaba impanvu ikerereza gufasha abasanzwe bakora umurimo wo guhinga. Inkunga yambere kuruwo muhinzi ni <>; ikintu rwose kiboneka ko ababishinzwe batagiha uburemere bwacyo. ngo maze na RETA yemere inkunga igomba gutangwa mugihe k’ibiza. Iyo nkunga ndetse n’ubwishingizi nibyemerwa n’abayobozi bacu, bigahabwa agaciro n’uburemere bikwiye, 99% bose bazashora imbaraga zabo mubuhinzi.

RUKIZANGABO Enocky yanditse ku itariki ya: 9-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka