Urugero abadepite baheraho banenga imikoreshereze y’ubutaka bwakagombye guhingwaho ni ahazwi nko ku Muyumbu mu Karere ka Rwamagana hari kuzamurwa imiturire igezweho.
Iki kibazo bakibajije Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Gerardine Mukeshimana ubwo yitabaga inteko kuwa Kabiri tariki Ugushyingo 2017.
Umwe mu badepite yabajije Minisitiri Mukeshimana impamvu nta gikorwa kugira ngo ahantu nko ku Muyumbu hari hasanzwe hazwiho kwera imyaka ngo habungabungwe.
Yagize ati “Mwatubwiye ngo muzongera ubuso bw’ubutaka buhingwaho, ariko ahangaha ntago byoroshye kuko n’ubuhari buri kurangira, burubakwaho ibibuga by’indege, amasitade, imidugudu n’ibindi bikorwa remezo.”
Yabibajije nyuma y’uko Minisitiri Mukeshimana amaze gutangaza ko guverinoma ifite gahunda yo kongera ubutaka buhingwaho ariko ntibyanyura abadepite.
Depite Rwaka nawe yagize ati “Imyubakire ni ikintu kigenda gifata umwanya munini ku butaka, ubutaka buragenda buba buke, hakagombye kugira igikorwa.”
Minisitiri Mukeshimana yavuze ko igihemwbe cy’ihinga cyatangiye mu kwezi kwa Nzeri kizasiga ubutaka buhingwaho bugeze kuri hegitari ibihumbi 800 buvuye kuri hegitari ibihumbi 300 zari zisanzwe zihingwaho.
Yongeraho kohari gahunda zigaragaza ubushake mu kongera ubu buso buhingwaho zirimo kubaka abantu bagerekeranyije amazu no gutunganya ibishanga bidakoreshwa. Yavuze ko ibyo bizajyana no gusimbuza ubutaka bwera ubusanzwe buzwiho kutera.
Minisitiri Mukeshimana yagaragarije inteko ishinga amategeko ko gahunda y’imyaka itandatu y’iterambere ry’ubuhinzi igomba gutangira muri 2018 bazongera umusaruro ku buso buhingwaho ariko hanabungabungwa ubutaka buhingwaho.
Minisitiri w’Imari n’iganamigambi Amb Gatete Claver yavuze ko zimwe mu ngero zigaragaza ubushake bwa leta mu kubungabunga ubutaka buhingwaho ari gahunda yatangije yo kubaka amazu azwi nka ‘4 in 1’, aho inzu enye zubakwa muri imwe mnini.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|