Ubu aborozi b’amatungo atandukanye nk’inka, bashobora gusubukura ubucuruzi bw’amatungo bwakorerwaga mu turere dutandukanye tw’iyi ntara, kuko iyi ndwara y’uburenge Minagri yamaze kuyirwanya ikayihashya burundu muri iyi Ntara.
Byasohotse mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’ubuhinzi Dr. Gerardine Mukeshimana ryashyizwe hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Mutarama 2018.
MINAGRI yashingiye ku kuba iyi ndwara yarakumiriwe ntirenge uduce yari yibasiye kandi ngo guhera tariki ya 21 Ukuboza 2017 ikaba nta tungo ryongeye kubarurwa ko ryayanduye.
Iri tangazo riragira riti “Akato mu icuruzwa ry’inka mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza kakuweho. Minagri iributsa ko gushorera Inka bitemewe, ikibutsa ko Inka zitwara mu mamodoka yabugenewe kandi bigakorwa ku manywa.”
Yanibukije ko mu rwego rwo gukumira ubwandu bw’amatungo, uwazajya azana Inka nshya mu rwuri yazajya abimenyesha umuganga w’amatungo akayipima mbere yo gushyirwa mu zindi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|