Abadepite bagaragaje ko ubuhinzi mu Rwanda bukiri ubw’amarariro

Abadepite basanga kuba ubuhinzi mu gihugu bukiri ku kigero cyo hasi, bituruka ku rwego rw’ubushakashatsi mu buhinzi budashyirwamo ingufu.

Abadepite bifuza ko ubushakashatsi mu buhinzi bwashyirwamo ingufu
Abadepite bifuza ko ubushakashatsi mu buhinzi bwashyirwamo ingufu

Byagaragajwe ku itariki ya 20 Ugushyingo 2017, ubwo Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Gatete Claver yari ari mu Nteko ishingamategeko mu gikorwa cyo kwemeza amasezerano y’impano yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 09 Ukwakira 2017, hagati y’u Rwanda n’ikigega mpuzamahanga gitsura amajyambere (IDA).

Iyo mpano ingana n’Amadolari ya Amerika miliyoni icyenda n’ibihimbi 250 (arenga miliyari 7RWf), agenewe gahunda yo kuvugurura urwego rw’ubuhinzi, icyiciro cya gatatu, PSTA3 (2013-2018).

Iyo gahunda, igomba kurangira ku itariki ya 30 Nzeli 2018, igizwe n’ibyiciro bine aribyo kongera ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubushakashatsi, ikoranabuhanga, no gufasha abahinzi gukora ubuhinzi bw’umwuga.

Ubuke bw’iyo mpano n’uburyo yashyizwe mu bice byinshi ni kimwe mu byagarutsweho n’abadepite, aho basanga yagashyizwe mu bushakashatsi nk’urwego babona rukiri inyuma mu Rwanda; nk’uko byavuzwe na Depite Nyirarukundo Ignacienne.

Agira ati “Turebye icyo aya mafaranga azakoreshwa, ni ibintu bine! Wenda nta mafaranga aba make, ariko umuntu akaba yavuga ati kuki atajya mu gikorwa kimwe!”

Akomeza agira ati “Twakavuze tuti ajye mu mu bushakashatsi nk’urwego ubona ko rukeneye imbaraga, byibura mu gihe cy’umwaka umwe cyangwa ibiri tube twifitiye imbuto, tutagomba kuzishakisha n’ibiza by’indwara bidutungura tukaba twabasha guhangana nabyo.”

Depite Mukayijore Suzan we agira ati “Iyo urebye uyu munsi, usanga umunyarwanda akiri muri bwa buhinzi bw’amarariro y’umunsi, ntago turabasha kugera ku buhinzi bw’umwuga.”

Akomeza agira ati “Nanjye navuga nti ‘kuki aya mafaranga atashyirwa mu gikorwa cy’ubushaskashatsi, icyo cyazarangira abantu bakabona gufata ikindi?”

Abaterankunga nibo bahitamo aho igomba gukoreshwa

Minisitiri Gatete Claver yagaragaje ko ibyifuzo by’aba badepite byumvikana, ariko mu kugena ibyo byaturutse ku bushake bw’abaterankunga.

Agira ati “Iyo dushaka abadutera inkunga, nabo buriya hari aho bakura amafaranga kandi bashaka kuzasobanurira uburyo yakoreshejwe.”

Akomeza agira ati “Ushobora kuyashyira mu gikorwa kimwe, ugasanga abayaguha nabo baravuze bati niba ari ikingiki twe ntitugishaka, kandi ni impano si inguzanyo.”

Minisitiri w'imari n'igenamigambi, Amb. Gatete Claver
Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Gatete Claver

Akomeza avuga ko mu mwaka wa 2018 u Rwanda ruteganya kubona indi mpano ya miliyoni 100 (arenga miliyari 80RWf) azajya mu rwego rw’ubuhinzi.

Abahinzi nabo bagaragaza ko urwego rw’ubushakashatsi mu buhinzi rukiri hasi kuko ngo bajya babura imbuto zijyanye n’ubutaka bahingaho; nkuko uwitwa Habimana Felix wo muri Karongi abisobanura.

Agira ati “Ndi mu bantu bakora ubuhinzi babukunze kandi babushoramo ariko haracyakenewe ubushakshatsi ku mbuto zikwiranye n’ubutaka bwacu kuko hari nyinshi baduha batwizeza umusaruro, bikanga, nk’ibigori, imyumbati n’ibindi.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Mukeshimana Gelardine we avuga ko ariko ubushakashatsi ari kimwe mu byo minisiteri ayoboye ishyize imbere.

Akomeza avuga ko bimwe mu byahereweho harimo inyigo y’imiterere y’ubutaka bwa buri gace, mu Rwanda. Hakaba ngo hagiye no gutangizwa uruganda rukora inyongeramusaruro zijyanye na buri gace hagendewe kuri iyo miterere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo aba bagabo bavuga nibyo, uwateza imbere ubushakashatsi ku bijyanye n’ubuhinzi, byose byakemuka. Barazana imbuto, ejo ikaba yarwaye,...

alias yanditse ku itariki ya: 21-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka