
Byemerejwe mu nama yahuje itsinda ryashyiriweho kwiga uburyo igihugu cyakwihaza mu biribwa (Food Security Task force) n’ubuyobozi bw’intara y’i Burasirazuba na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’abashinzwe gucunga amakusanyirizo y’amata.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yavuze ko kuva tariki 1 Gashyantare 2018 ari bwo iyo gahunda izatangira kubahirizwa. Yavuze ko nibitubahirizwa hazakurikiranwa abafite mu nshingano zabo gucunga za koperative z’amakusanyirizo y’amata.
Yagize ati “Ku bahaga umworozi arenga 200Frw yakomeza nta kibazo ariko abatangaga munsi yayo, bagomba kuyongera bakamwishyura iki giciro twemeje.”

Gen. Ibingira Fred umuyobozi w’itsinda “Food Security Task force” yemeza ko impamvu bazamuye igiciro cy’amata ari ukugira ngo bazamure ubushobozi bw’umworozi n’ubworozi bwe arusheho kubukora kinyamwuga.
Ati “Kubyaza umusaruro inka ze ni kimwe mu bintu bizatuma umworozi abikora bya kinyamwuga. Twese turi aborozi ariko iyo urebye igiciro umworozi atangiraho amata ntabwo cyatuma akora neza umwuga we wo korora.”
Kagoyire Louise, umwe mu borozi akimenya iyi nkuru y’uko amata yongerewe agaciro, yavuze ko bizagirira aborozi akamaro, kuko mu gihe cy’imvura babahendaga cyane, aho babishyuraga hagati ya 120Frw na 180Frw kuri litiro imwe.
Karemera Canisius we avuga ko kongerera igiciro amata asanga bizamufasha cyane kubasha gupangira amafaranga avana mu mukamo w’amata.
Ati “Niba mbona byibura litiro 20 mu cyumweru nkabasha kubona 4.000Frw mu cyumweru, mu kwezi nzabasha kubonamo amafaranga menshi mu mukamo w’amata.”
Mu ntara y’Iburasirazuba habariwa inka 424,279. Umusaruro ukomoka ku mata buri kwezi ungana na litiro 3,963,826, naho amakusanyirizo y’amata ahabarizwa ni 43.
Ohereza igitekerezo
|
Abarozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagiye kujya bishyurwa 200Frw kuri ritiro imwe, mu gihe bazaba bajyemuye amata ku ikusanyirizo ryayo.
Aborozi plse.