Iyi gahunda izakorwa muri kampanye uyu muryango watangije wise “Imisozi igihumbi, Miliyoni eshatu z’ibiti”, mu rwego rwo gushyigikira guverinoma y’u Rwanda kugera ku cyerekezo cy’ubukungu burambye cya EDPRSII.
Andrew Youn, umuyobozi wa One Acre Fund mu Rwanda, yavuze ko uyu muryango uhuze intego na Leta y’u Rwanda yo kugira igihugu kirangwa n’ibidukikije birambye. Yavuze ko izo miliyoni eshatu z’ibiti umuryango ayobora uzatanga zizaterwa mu mwaka umwe.
Yagize ati “Ibyo biti bizagirira akamaro imiryango igera ku bihumbi 270 kuko bizaba bitewe ku buso bwa hegitari ibihumbi bitatu. Twishimiye kuba duhuje icyerekezo na guverinoma izwiho guteza imbere ubwiyongere bw’amashyamba mu gihugu.”
Ku ikubitiro hatewe ibiti ibihumbi bitanu, byatewe mu Murenge wa Rwinkavu mu Karere ka Kayonza, mu gikorwa cy’umuganda cyabaye tariki 25 Ugushyingo 2017.
Iki gikorwa cy’umuganda cyari kitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Gerardine n’Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Jean Claude Murenzi.
Umuryango One Acre Fund umaze imyaka 10 ukorera mu Rwanda ufasha abaturage kubona imbuto n’ifumbire ku buryo bw’inguzanyo.
Ukorana kandi n’abahinzi barenga ibihumbi 500, aho ubafasha kubona amahugurwa n’ubumenyi bukenewe kuzamura ubuhinzi bwabo.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
tubura yatumye twiteza imbere nkurubyiruko
OAF-TUBURA Intera igezeho iteza imbere ibiti irashimishije kuko kuvaya yatangira gahunda yo gutanga ibiti ubu nibwo itanze ibiti byinshi ku muhinzi kandi yatanze ingemwe nyinshi.
Uko byasa kose igiti ni nka konti y’ubwizigame muri Bank. Igiti kibashije gukura cyose ni ubukungu butajegajega kandi kigira inyungu rusasnge. Ku ruhande rwanjye rero navuga nti: "Komereza aho TUBURA"
Munateze imbere gahunda y’ibiti byera imbuto ziribwa kuko nazo zongera ubukungu bw’igihugu kandi bigatuma tugira ubuzima bwiza no kwihaza mu biribwa turya indyo yuzuye.
Ibyo se ko numva biteye kwibaza. ONG ZIGIRA IGIHE CYAZO ZIGASOZA GAHUNDA ZAZO. Zigataha. None ngo nizo zizadufasha gutera ibiti mu RWANDA.Nizo zizadufasha guhangana n’ibihe bibi? Nizo zidufasha kugirango twongere tugushe imvura? Wapi. DORE UKO MBIBONA: MINAGRI igarure gahunda ya pépinière muri buri mudugudu. (Bashyiremo ibwoko bwose bw’ibiti.) Nibashaka bajye bazigurisha,ariko ku mafaranga umuturage yabona. Igiti nacyo kigemo nkunganire. Niba gihagaze 500 , umuturage akibonere 250/urugemwe. Ku munsi w’igiti wa buri mwaka, buri munyeshuri ahabwe igiti age gutera iwabo.Buri murenge, buri mudugudu ushake ahazaterwa igiti, hategurwe maze ku munsi w’igiti tuhakorere umuganda. Ndetse no kubikorera tubikore mu muganda.ESE ICYAHOZE CYITWA CENTRALE DES SEMENCES kiracyabaho. Niho imirama yagurwaga. MANA WE. TUBIKOZE GUTYA, NYUMA Y’IMYAKA 7 u RWANDA rwaba u rwambere mu mashyamba y’amaterano. NAHO IBYA ONG, ni agatonyanga mu nyanja.WOWE SE URABIVUGAHO IKI? (ntimunyongere comment)
Tubura ni nziza yaradufashije