Nta Munyarwanda urafatwa n’indwara y’amatungo ya ‘Rift Valley Fever’

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kiratangaza ko nta Munyarwanda urafatwa n’indwara ifata amatungo izwi nka “Rift Valley fever.”

Indwara ya "Lift Valley Fever" iterwa n'umubu uruma inka, igatangira kuva amaraso mu mazuru
Indwara ya "Lift Valley Fever" iterwa n’umubu uruma inka, igatangira kuva amaraso mu mazuru

Iyo ndwara imaze igihe gito igeze mu Rwanda, yiganje mu bice by’Intara y’i Burasirazuba.Byari byatangiye guhwihwiswa ko yafashe n’abantu bayandujwe n’amatungo.

Mu Kiganiro "ubyumva ute" cya KT Radio cyo kuri uyu wa mbere tariki 18 Kamena 2018, Dr. Nyamusore ushinzwe indwara z’ibyorezo muri RBC, yavuze ko iyo ndwara idakunze kwibasira abantu.

Yagize ati “Iyi ndwara yandura igihe umuntu abaze itungo riyirwaye agakora mu maraso cyangwa amatembabuzi y’iryo tungo. Ni ukwirinda kuko n’ubundi itungo riyirwaye ntirigomba kuribwa.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyahise gisaba abaturage kwirinda kurya no gukora ku matungo yishwe n’indwara.

Ikigo cya RAB kigaragaza ko inka 99 n’ihene 5 zimaze guhitanwa n’iyo ndwara muri tumwe mu turere tw’Intara y’i Burasirazuba. Ngo hari kandi n’amatungo akirwaye n’andi ashobora kwandura.

Uturere twa Kirehe, Ngoma, Kayonza na Rwamagana, mu Ntara y’i Burasirazuba ni two twibasiwe cyane.Ni indwara ifata itungo rigatangira kuva amaraso muri bimwe mu bice by’umubiri waryo.

Gafarasi Isdore ushinzwe ubworozi muri RAB yavuze ko raporo iheruka yo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, yagaragaje ko ko ihene 54 zabarurwaga ko zimaze kuramburura, inka 220 na zo zararamburuye.

Ati “Twafashe ingamba zo guhita duhagarika ingendo zose z’amatungo mu duce yagaragayemo, amabagiro na yo arafunze, kugira ngo tumenye neza aho iyo ndwara iherereye, kandi aho yagaragaye twatangiye ikingira kandi riracyakomeje.”

Indwara ya "Rift Valley Fever" ngo iterwa na Virusi ikwirakwizwa n’umubu iyo urumye itungo. Uwo mubu warorotse cyane kubera imvura nyinshi yaguye mu mezi ashize,kuko habayeho ubuhehere bwinshi n’ibidendezi by’amazi igihe kirekire.

Icyakora ngo irasanzwe mu bihugu nka Uganda, Tanzania na Kenya, aho yagaragaye kuva mu myaka ya 1930 mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba no mu Kibaya cya Lift Valey u Rwanda ruherereyemo.

Ikigo RAB gishishikariza aborozi koza amatungo yabo bakoresheje imiti irwanya amasazi n’uburondwe yabugenewe, kuko ifite n’ubushobozi bwo kurwanya iyo mibu.

Kuba iyo ndwara yarasakaye ubu,ngo byatewe no kuba ikingira mu bihugu ibonekamo ritarakozwe nk’uko bikwiye, cyane cyane abaturiye ahakorerwa ubworozi mu bibaya by’imigezi n’ibidendezi by’amazi.

RAB na RBC bikomeje gusaba abaturage kuba maso bakita ku matungo yabo, ku buryo atabanduza kandi bakavuza ayamaze gufatwa n’indwara neza, kuko imiti iboneka mu mafarumasi y’imiti y’amatungo.

Icyakora ngo nta gikuba cyacitse, kuko iyo ndwara itari isanzwe iboneka mu Rwanda, ishobora kuvurwa igakira, kandi ikaba yarakumiriwe itarasakara mu turere twose tw’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukangurire ba viternel gufasha abaturage cyanee kuko

Omega yanditse ku itariki ya: 18-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka