Abakozi bashinzwe iterambere mu tugari tugize Akarere ka Karongi barashinjwa intege nke mu ikorwa ry’amatsinda ya "Twigire Muhinzi".
Leta ifite icyizere ko umwaka utaha wa 2017 uzarangira umuhinzi umwe muri bane yifashisha ikoranabuhanga mu buhinzi bwe.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Mukeshimana Geraldine avuga ko Abanyarwnda bakwiye kumenyera kunywa amata, cyane cyane ku bakiri bato kubera kamaro afitiye umubiri.
Akarere ka Nyagatare katangije ku mugaragaro gahunda yo guhinga ubwatsi bw’amatungo mu nzuri, kubwuhira no kubuhunika kugira ngo gakomeze guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ibitagendaga neza mu buhinzi ku mbuto n’ifumbire bigiye guhinduka kubera ubufatanye bw’ubuyobozi, inkeragutabara, abacuruzi b’inyongeramusaruro n’abahinzi mu Karere ka Nyagatare.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kiravuga ko guhingisha imashini no kuhira imyaka mu buryo bugezweho bidahenze cyane nk’uko abantu benshi babitekereza.
Bamwe mu baturage bo mu Bugesera bakora umwuga w’ubuhinzi, bavuga ko ibiciro biri hejuru by’imashini zihinga bikibabuza kuzifashisha mu buhinzi.
Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), iravuga ko igifite gahunda yo gufasha ubukungu bw’igihugu kuzamuka ku rugero rwa 11.5% muri 2020.
Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangarije abacuruzi b’ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, uburyo bw’ikoranabuhanga bwihutisha iyoherezwa n’itumizwa ry’ibintu mu mahanga.
Umushinga wo bungabunga amazi y’imvura ukorera mu Karere ka Nyamagabe, watumye umusaruro w’ubuhinzi wiyongera ku binjiye muri gahunda yo kubika neza ayo mazi.
Miliyoni 60 zigiye guhabwa abahinzi baturiye ibiyaga mu Karere ka Ngoma,muri gahunda ya nkunganire mu kugura ibikoresho byo kuhira imirima.
Abaturage bakoreshejwe na rwiyemezamirimo Imena Vision Company Ltd mu mirima ya RAB baramusaba kubishyura amafaranga yabo y’amezi 7.
Abaturage bo mu Murenge wa Mushubi muri Nyamagabe bahagaritse guhinga amatunda, bitewe n’uko yabembye, bahinga ntibagire icyo basarura.
Abahinga mu Gishanga cya Kayumbu baratangaza ko bagira imbogamizi zo guhinga mu Mpeshyi kubera ikibazo cy’amazi make muri icyo gishinga.
Nkundabagenzi Emanuel n’abavandimwe be bizeye gutera imbere kubera buhira bakeza no mu cyi, nyuma yo kureka ubumotari agahitamo guhinga imboga.
Abakozi bashinzwe ubuhinzi mu mirenge y’Akarere ka Bugesera, barasaba kongererwa amafaranga bagenerwa y’ingendo kuko ayo bahabwa atakijyanye n’igihe bitewe n’uko ari make.
Ihuriro ry’Agri-Pro Focus n’Akarere ka Ruhango bahurije abahinzi n’ibigo by’imari mu imurigarisha hagamijwe kuzamura ubuhinzi.
Abahinzi b’umuceri bibumbiye muri Koperative CORIMU barishimira guhinga umuceri kuko byabakuye ku kuwurya bawuhashye, ahubwo bakaba batunzwe n’umusaruro biyejereje.
Aborozi bo mu Bugesera bahisemo guhunika ubwatsi bw’amatungo mu gihe cy’izuba bemeza ko iyo babugaburiye inka umukamo wikuba kabiri.
Kuva mu gihembwe cy’ihinga 2016 C, mu Karere ka Ngororero baribanda ku gihingwa cya Soya bagitegerejeho gufasha kurandura imirire mibi.
Abatuye i Cyarumbo mu Karere ka Huye bahawe ibigega bifata amazi yuhizwa imusozi, none umubare w’abahinga mu mpeshyi wariyongereye.
Ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru kugirango bakomeze kuba ikigega cy’igihugu mu buryo burambye bashyize imbaraga mu gukora amaterasi ngo umusaruro wiyongere.
Bamwe mu bahinzi b’ibirayi mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko imbuto nziza y’ibirayi ihenze ku buryo buri wese atabasha kuyigurira.
Inkeragutabara zo mu Karere ka Ngororero zeguriwe gukwirakwiza inyongeramusaruro mu karere ka Ngororero, mu rwego rwo kunoza uburyo abahinzi babona imbuto, ifumbire n’imiti y’ibihingwa.
Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) igiye gushora ari hagati ya miliyari 3Frw- 5Frw, iyakuye mu migabane yagurishijwe na sosiyete Rabobank.
Abaturage bahinga mu gishanga cya Rwoganyoni kiri mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru,baravuga ko kuva cyatunganywa batagihinga mu kajagari.
Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare barasaba ubuyobozi bw’Uruganda Inyange kubazamurira igiciro cy’amata kikava ku 176FRW kikagera nibura kuri 200FRW.
Umwe mu bayobora banki muri Sierra Leone witabiriye inama ya afracra, Hannah Musu Jusu, avuga ko ubuhinzi muri Afurika budashobora gutera imbere mu gihe bugikorwa n’abasaza badafite imbaraga.
Umushakashatsi w’Umunyakenya, Henry Oketch yagaragaje ko u Rwanda rwarushije ibindi bihugu by’Afurika y’uburasirazuba kwegereza igishoro abahinzi, kubera ibigo by’imari biciriritse byashyizwe mu byaro.
Umunyamabanga wa Leta, Tony Nsanganira avuga ko Abanyarwanda bagomba gutekereza uburyo bwo gucunga neza ubutaka buke bafite bugenewe guhingwaho.