Abahinzi b’ibigori barashinja ibigo by’imari kudindiza umusaruro wabo

Abagize amakoperative ahinga ibigori akorera hirya no hino mu gihugu, baravuga ko umusaruro wabo ubura isoko bitewe n’ibigo by’imari bibima inguzanyo cyangwa ntibiyibahere igihe.

Babitangarije mu biganiro impande zombi zahuriyemo, mu rwego rwo kubafasha kurebera hamwe icyatuma aba bahinzi batera imbre ariko n’ibigo by’imari ntibibihomberemo. Ibiganiro byabaye kuri uu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2018.

Bamwe mu bahinzi bgize amakoperative y’ubuhinzi bw’ibigori, bavuga ko ibigo by’imari bikibarebera mu ishusho y’ubujiji, bigatuma babasiragiza ku nguzanyo babyakamo, nk’uko byatangajwe na Simbabura Jean Bosco ukuriye koperative COAMUNYA ikorera mu Karere ka Gatsibo.

Yagize ati “Koperative ziba zisanzwe zikorana na mabanki, ibikorwa byose tubifatanya, imyaka bayireba mu mirima ariko bakagenda bashyiraho inzitizi zituma tutabona amafaranga cyangwa ngo tuyabonere igihe.”

Simbabura Jean Bosco ukuriye koperative COAMUNYA ikorera mu Karere ka Gatsibo.
Simbabura Jean Bosco ukuriye koperative COAMUNYA ikorera mu Karere ka Gatsibo.

Aba bahinzi bavuga ko amabanki ababwira ibikenewe bakabitegura bakabijyana, ariko kugira ngo bazabasubize bikaba ikibazo.

Ati “Turabibaha bakagenda bikabayo! Wababaza aho bigeze bakakubwira ko hagisigaye akantu gato, ukajya kugashaka waza hagashira ikindi cyumweru. Bikarangira n’iyo nguzanyo uyizinutswe, bigasoza amafaranga uyabuze n’icyo wayashakiraga kikanga.”

Abahagarariye koperative z’ubuhinzi bw’ibigori bose bahuriza kuri iki kibazo, bakongeraho ko banki n’ibigo by’imari bikwiye kubegera kugira ngo babafashe gutera imbere.

Nyiratambe Saverine, umucungamari wa Duterimbere/Gatsibo
Nyiratambe Saverine, umucungamari wa Duterimbere/Gatsibo

Nyiratambe Saverine, umucungamari mu kigo cy’imari Duterimbere ikorera mu Karere ka Gatsibo, ntiyemeranya n’ibyo abakuriye koperative bashinja za banki, we akemeza ko kwimwa inguzanyo bierwa no gutinda gutanga imishinga yabo.

Ati “Hari igihe batajya bamenya ngo dukeneye amafaranga gihe ki ugasanga batangiye kugeza igihe cyo guhinga umuhinzi nibwo azanye dosiye ye kandi urumva ntago wamufatira umwanzuro uwo mwanya ngo umuhereze amafaranga kuko ubanza kugomba kumusura.”

Avuga ko iyo bigenze gutyo bagasanga nta gihe bafite cyo kuba bagenzuye ibisabwa ari byo bituma babima inguzanyo, kugira ngo zitabata mu bihombo birenzeho.

Birasa Patrick ukuriye umushinga ugamije guteza imbere abahinzi b'ibigori muri ICCO Cooperation
Birasa Patrick ukuriye umushinga ugamije guteza imbere abahinzi b’ibigori muri ICCO Cooperation

Birasa Patrick ukuriye umushinga ugamije guteza imbere abahinzi b’ibigori mu kigo ICCO Cooperation cyateguye aa mahugurwa, avuga ko uyu mushinga ugamije guhuza abahinzi n’abafatanyabikorwa barimo ibigo by’imari na Leta kugira ngo baganire ku cyateza imbere izo nzego zose.

Ati “Ikibazo cyo kugera ku mari kiracyari ikibazo. Twasanze aho kugira ngo abantu bashinjanye ubusa ahubwo baganire aho ingorane ziri. Twabonye ko hari ingorane haba ari mu batanga imari hari abdafite amafaranga ahagije cyangwa ubumenyi buhagije bwo kumva ubuhinzi, abo bose turabafasha.”

Yavuze ko abahinzi nabo babafasha kunoza ubuhinzi bwabo no gukora imishinga, byose mu rwego rwo gushaka uko bahaza isoko.

ICCO Cooperation mu Rwanda ikorana n’abahinzi bato bagera ku bihumbi 44 bibumbiye mu makoperative 11.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka