Mu myaka 10 Nyaruguru izaba ifite uruganda rwa kane rutunganya icyayi

Kubera umusaruro mwinshi kandi mwiza w’icyayi ukomeje kugaragara mu Karere ka Nyaruguru bitumye hagiye kubakwa urundi ruganda rusanga eshatu zari zihasanzwe.

I Nyaruguru ni hamwe mu hera icyayi cyinshi mu Rwanda
I Nyaruguru ni hamwe mu hera icyayi cyinshi mu Rwanda

Biteganyijwe ko urwo ruganda ruzubakwa n’ikigo gikomeye cyo mu Bwongereza cyitwa Unilever.

Muri 2016 nibwo icyo kigo cyasinyanye amasezerano na Leta y’u Rwanda yo guhinga icyayi no kubaka uruganda rushya rw’icyayi.

Ayo masezerano yerekana ko Unilever igomba gushora imari ingana na 40 na 50 y’Amadolari y’Amerika mu kubaka uruganda rw’icyayi, kongera imirima y’icyayi no kurushaho gufasha abahinzi b’icyayi bo mu mirenge ya Kibeho na Munini yo mu Karere ka Nyaruguru.

Gusa ariko yabanje gushora miliyoni 30 z’Amadolari mu guhinga icyayi gusa. Biteganyijwe ko kandi bitarenze umwaka wa 2028 izaba yarahubatse uruganda rutunganya icyayi.

Mu gutangira uwo mushinga, Unilever yatangiye yimura abaturage bari batuye kuri hegitari 816.

Umuyobozi wa Unilever na Minisitiri wa MINAGRI mu gikorwa cyo gutangiza umushinga wo guhinga icyayi muri Nyaruguru
Umuyobozi wa Unilever na Minisitiri wa MINAGRI mu gikorwa cyo gutangiza umushinga wo guhinga icyayi muri Nyaruguru

Aho bimuye abaturage hahinzwe icyayi, imiryango 228 yahimuwe ituzwa mu mudugudu w’icyitegererezo.

Ku itariki ya 05 Ukuboza 2017, ubwo Paul Polman, umuyobozi wa Unilever yatangizaga ku mugaragaro uwo mushinga wo guhinga icyayi yavuze ko yishimiye gufasha abahatuye kwikura mu bukene.

Ahamya ko bazaha akazi abantu bagera ku 1000 kandi kugeza ubu abagera kuri 600 bamaze kugahabwa. Muri abo bamaze guhabwa akazi 53% ni abagore.

Agira ati “Tuzi neza ko iyo uhaye akazi umugore, muri rusange uba wizeye neza ko bizatanga umusaruro ku bijyanye n’imibereho y’abaturage kuko uba uzi ko hazaboneka ibibatunga n’abana babo bakajya ku ishuri.”

Abimuwe ahahinzwe icyayi bashyizwe mu mudugudu w'icyitegererezo
Abimuwe ahahinzwe icyayi bashyizwe mu mudugudu w’icyitegererezo

Urwo ruganda nirumara kuzura, icyayi ruzajya rutunganya kizaba gihinze kuri hegitari 4231, harimo hegitari 816 za Unilever na hegitari 3415 zizahingwa n’abaturage, kandi zose zizaba zaramaze guhingwa mu gihe cy’imyaka itatu.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr.Gerardine Mukeshimana yabwiye abatuye i Nyaruguru ko ari amahirwe akomeye kubona abashoramari biyemeza gushora imari iwabo.

Agira ati “Hari ibindi bihugu biba bifite ubutaka bwiza kandi bwera byose ariko uko igihugu kibayeho bigatuma batabona abashorayo imari. Icyayi mugihingane umurava kugira ngo tubone umusaruro utubutse, maze kizatuzanire amafaranga atubutse.”

Mu Karere ka Nyaruguru hasanzwe inganda eshatu zitunganya harimo urwa Mata, Muganza na Nshiri-Kivu.

Abaturage b'i Nyaruguru bari gutera icyayi
Abaturage b’i Nyaruguru bari gutera icyayi

Umuyobozi mukuru wa NAEB, Amabasaderi George William Kayonga avuga ko uku kwagura ahahingwa icyayi kutari i Nyaruguru gusa.

Ahamya ko n’i Rutsiro hatangijwe gahunda yo kuzahatera icyayi kuri hegitari 4400. Gusa ho ngo kizahahingwa mu gihe cy’imyaka 10.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka